Muhadjiri muri Gasogi United #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida w'ikipe ya Gasogi United, yavuze ko nyuma yo gusinyisha rutahizamu wo muri DR Congo, Bola Lobota bashobora no guhita basinyisha Hakizimana Muhadjiri. Ku mugoroba w'ejo hashize ni bwo Gasogi United yasinyishije uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya DR Congo wifuzwaga na Rayon Sports. Mu kiganiro Ten Sports, KNC akaba na perezida wa Gasogi United yavuze ko Bola Lobota atari we mukinnyi wenyine basinyishije wifuzwaga na Rayon Sports kuko ngo nibareba nabi na Muhadjiri bari busoze gusoza gushaka amafaranga na we yamaze kumutwara. Yagize ati“Bola si Rayon Sports yamwifuzaga gusa hari n'andi makipe menshi yamushakaga(…), noneho reka mbibabwire mubimenye Muhadjiri na we dushobora kumutwara, bashobora kumuteranyiriza twe tukamutwara, ntabwo ndimo nkina.” Rayon Sports imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo gusinyisha Hakizimana Muhadjiri watandukanye na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. Uyu musore akaba yarabaciye amafaranga angana na miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda akabasinyira umwaka umwe. Hakizimana Muhadjiri ashobora kwerekeza muri Gasogi United
http://dlvr.it/RZGp05
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)