Musanze: Wa mukobwa wakubiswe na ba gitifu yiyahuye ntiyapfa

webrwanda
0
By Nsanzimana Ernest

Byabereye iwabo mu mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabera, mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze tariki 7 Kamena 2020.
Abavandimwe ba Nyirangaruye w'imyaka 22 bavuga ku mugoroba wo ku Cyumweru bagiye kubona bakabona uyu mukobwa asohokanye mu nzu amacupa ya kiyoda, arababwira ati ‘mwakire muzampambe', arongera asubira kuryama.
Abavandimwe ba Nyirangaruye barimo na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bavuga ko bakeka ko icyateye Nyirangaruye kwiyahura aria bantu bamaze iminsi bamusura bakamubwira ko ashobora kutazabyara, ngo kuko bakurikije uko yakubiswe nyababyeyi ye yaba yarangiritse.
Gusa umuganga wakurikiraniye hafi uburwayi bwe akimara gukubitwa we yemeza ko ububabare yagize nta ngaruka bwagize imbere mu mubiri ati “Mu mpapuro twamuhaye ntahagaragara ko umura we wagize ikibazo ku buryo byamubuza kubyara, nubwo yababaye ku kigereranyo cya 80% ariko byari iby'ako kanya. Twamusezereye nta kibazo kinini afite, birashoboka ko ari ikindi kibazo yagize nyuma mu mitekerereze.''
Indi mpamvu bakeka ngo ni uko mu bamusura hari abamubwira ko aba bayobozi nibafungurwa bazamumerera nabi.
Mu mpamvu zishobora gutera uyu mukobwa gushaka kwiyahura harimo ipfunwe aterwa no kubona amashusho y'ukuntu abayobozi bamukubitiye mu ruhame yicaye hasi mu isantere yo hafi y'iwabo mu bantu bamuzi.

Inkoni yakubiswe n'abayobozi zaramunegekaje asigara agendera ku kibando
Uyu mukobwa wari umaze igihe gito avuye mu bitaro kubera inkoni yakubiswe n'aba bayobozi akimara kunywa uyu muti wica yahise yongera asubira kuryama. Abavandimwe be bavuga ko bahise batabaza abaturanyi, haza abagabo bane baramuterura bamugeza ku muhanda bamujyana kwa muganga yanegekaye.
Nikuze Pelagie, nyinawabo wa Nyirangaruye yabwiye Bwiza ko uyu mukobwa yatangiye koroherwa bamaze kumutera serumu 5.
Icyatumye bakubitwa
Manishimwe wakubitanywe na mushikiwe avuga ko ba DASSO bamusanze ku isantere yo ku Ngagi, bamusaba kujya mu rugo ababwira ko ategereje umuntu yakoreye ngo amwishyure, bahita bavuga ko abasuzuguye. Bagiye kumukubita yahise ataha ajya iwabo, bamukurikirayo. Mushiki we Nyirangaruye yasohotse aje gukiza musaza we aba bayobozi bari bari gukubita iwabo nawe baramwataka babakubitana bombi.
Tariki 15 Gicurasi 2020, nibwo Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard, n'aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bakekwaho gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.

Nyirangaruye yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica bikekwa ko yawuguze mu isoko mu minsi mike ishize
Tariki 28 Gicurasi 2020, Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwategetse ko Gitifu w'Umurenge wa Cyuve n'abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.

Source : ukwezi.rw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)