ubusanzwe amarangamutima ni kimwe mu bice bigize ubuzima bwacu. mu byo dukora byose tubyerekanisha amarangamutima yacu, twishimye cyangwa tubabaye ibi byose bigaragazwa n'amarangamutima yacu. umukristo akwiye kugira itandukaniro mu kwerekana no gukoresha amarangamutima ye kugirango kugirango umubano we n'Imana utazamo igitotsi.
Amarangamutima niyo ayobora ibikorwa byacu kuko akenshi umuntu akora ibihwanye n'ibyo atekereza. aha iyo umuntu atabaye maso ngo agenzure neza ibitekerezo bye, niho umwanzi Satani yuririra akamubuza kuyoborwa n'umwuka wera.
iyo umuntu akoze ikintu kitari cyiza cyangwa se icyaha, mbere yabo aba yabanje kuyoborwa n'intekerezo ze cyangwa amarangamutima, urugero mbere yo gutuka umuntu, urabanza ukabitekerezaho noneho kamere ikakubwira iti mutuke, icyo gihe iyo ufite umwuka wera arakubuza ariko umwuka wera iyo adahari biba bipfuye byose.
mu gihe turi mu isi dukwiye gukora icyo twaremewe kandi tukamenya ko Imana yaturemye ishoboye byose kandi yaduhaye umwuka wera nk'umuyobozi w'amarangamutima yacu wa mufasha udukebura mu gihe dushatse gutandukira ngo tuve mu nzira y'Imana ahubwo tukayoborwa n'ijambo ryayo.
byongeye kandi nk'abantu bamenye Imana, Bibiliya itubwira ko dukwiye gufata intekerezo zacu tukazigomororera Kristo akaba ariwe utuyobora mu byo dukora byose kuko twe twiyoboye twagenda uko twishakiye, rimwe na rimwe bikangiza imibanire yacu n'Imana.
imbaraga z'Imana zidushoboza guha gahunda amarangamutima yacu:
ubusanzwe gukura mu buryo bw'umwuka ntabwo ari ikintu gipfa kwizana mu buzima bw'umuntu. bisaba guha gahunda umutima wawe hanyuma ugaha agaciro ibyo utekereza hamwe no kubiha umurongo ngenderwaho, icyo gihe Imana iragusanga ikakwigisha uburyo bwo kuyobora amarangamutima ye.
ikintu cy'ingenzi dusabwa ni ukugerageza gushaka icyo Data wo mu ijuru ashima kuko iyo tumaze kwemerera Imana ikagenga ibitekerezo byacu bituma tuba mu buzima bunejeje kandi bwuzuyemo ubutsinzi bw'Imana.
muri macye dukwiye gusaba Imana ikadufasha kuyobora amarangamutima yacu, tukayibwiza ukuri yuko tudakeneye kuyoborwa n'amarangamutima yacu ahubwo ko uko bucyeye kandi bwije dushaka umufasha w'ukuri ariwe mwuka wera kandi dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.
source https://agakiza.org/Ni-gute-umukristo-yayobora-neza-amarangamutima-ye.html