Nova Bayama mu nzira zerekeza muri Kiyovu Sports

webrwanda
0

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri AS Kigali ariko ntibumvikane ku ngingo yo kongererwa amasezerano, Nova Bayama ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Uyu musore ukina ku mpande asatira, asoje amasezerano muri AS Kigali ariko ntiyumvikanye n'iyi kipe ku byo kumwongera amasezerano kuko yatangaga amafaranga make, yahisemo kuba yatandukana na yo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports, ni nyuma y'uko agiranye ibiganiro n'umutoza uzaba utoza iyi kipe umwaka utaha w'imikino wa 2020-2021.

Bivugwa ko umutoza Olivier Karekezi yaganirije uyu musore akamwereka ko ari umwe mu bakinnyi yifuza ndetse amubuza kuba yagira indi kipe asinyira ko yaza bagafatanya muri Kiyovu Sports, uyu musore akaba isaha n'isaha yasinyira iyi kipe yambara icyatsi n'umweru.

Nova Bayama yinjiye muri AS Kigali muri Gashyantare 2019, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS na Rayon Sports.

Nova Bayama ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports


source http://isimbi.rw/siporo/article/nova-bayama-mu-nzira-zerekeza-muri-kiyovu-sports
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)