Nta mukobwa ikimana nomero ya telefoni ye kubera ko bose baziko amafaranga atagirwa kuri mobile money!! Soma Impamvu>>

webrwanda
0

Mobile money itaraza wasabaga umukobwa numero ye yayiguha ukamenya ko ashobora kub agukunda atayiguha ukamenyako atakwifuza cyangwa ko ntarukundo agufitiye naho ubu niyo yaba atagukunda arayiguha kuko hari izindi nyungu(amafaranga) azagukuraho azajya agusabira kuri iyo nimero.

Ubundi umuhungu iyo ahuye n’umukobwa akumva aramukunze mu buryo bumwe cyangwa ubundi biba ngombwa ko asigarana nimero ye ngo bajye bavugana abone uko aza amutereta. Mu myaka yashize umukobwa yabonaga atakwishimiye cyangwa atagukunze akaba ataguha numero ye.

Ubundi baravuga ngo uko iterambere ryadutse,abantu tuba tugomba kwitega ibintu bibiri aribyo ingaruka nziza rizazana ndetse n’izindi ngaruka mbi byaba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire. 

Kera telefone ndetse n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanaga bitaraza, ibijyanye no guhererekana amafaranga ava ku muntu umwe bikozwe mu gihe gito ajya kuwundi byari ibintu bigoranye kubera ko byasabaga ko byanze bikunze umwigereraho cyangwa ugatuma undi muntu akamugeraho akabona kumushyikiriza ayo mafaranga.

Aho haziye mobile money n’ubundi buryo bwo kohererezanya amafaranga binyuze kuri simukadi, uyu muco abakobwa wo kwimana numero cyangwa gutanga nimero ye ya telefone itabaho cyangwa itari iyabo hafi ya bose barawuretse nyuma yo kumva ko, niyo yaba atagukunda atakwima nimero ye kuko kutagukunda ariko wowe umukunda bishobora gutuma ajya akwaka amafaranga nuko ukayamuha ubinyujije kuri ya numero ye (ibyo bita gukura ibyinyo ku bakobwa).

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ghanavibes.com abakobwa babiri bo mu gihugu cya Ghana wowe musore cyangwa mugabo uri gusoma iyi nkuru barakugira Inama zuko ugomba kwirinda bamwe mu bakobwa b’iki gihe cya Mobile Money ko abemeye kuguha bose nimero zabo atariko baba bagukunda ahubwo ko abenshi baba bishakira kukubyaza umusaruro bagukura ibyinyo ubundi bakagusiga iheruheru nurukundo wifuza urubuze.

Mu mashusho yagiye hanze yagaragayemo abakobwa babiri ubona bafite uburakari bwinshi, bavuga ukuntu abakobwa b’iyi minsi basigaye babeshya abahungu nuko bakaboherereza amafaranga ariko bamara kuyabamaraho bagahita babakatira urukundo babifuzagaho bakarubura.

Bagize bati: “Kuva mobile money yabaho,abakobwa bo mu gihugu cya Ghana baretse guha  cya bahise guha abahungu nimero za telefone zabo zitarizo, rero mwabahungu mwe mugomba kumenya ubwenge”

“Bagabo mumenye ubwenge kubera ko hashize igihe kirekire dutangiye kubakura ibyinyo. Bizaba byiza ayo mafaranga muduha muyahaye ba Mama banyu kuruta uko wayaha abakobwa batanagukunda” aya ni amagambo y’umwe muri abo bakobwa.

Bakomeje bagira Inama abahungu yo kuzigama amafaranga yabo aho kuyata kubakobwa batanabakunda. Bati: “Mwabasore mwe mwizigamire amafaranga yanyu kubera ko abakobwa mu mitwe yabo bamaze kwimika umuco wo gukomeza kuyabaka kandi batabakunda.

Abakobwa bazakomeza babasaze, bamaze kubafata nk’ibikinisho ndetse nk’injiji zo gukuraho amafaranga,rero mugomba guhagarika gukomeza kuboherereza amafaranga muziko mwiteze ko bazaha urukundo mugakundana.

Kugeza ubwo bazabaha ibyo namwe mushaka,bitari ibyo mureke kubaha amafaranga yanyu.”

Nubwo iyi nkuru ivuga ku bakobwa bo mu gihugu cya Ghana,ntawatinya kuvuga ko no mu Rwanda bino bintu ko Bihari. Impamvu nuko ninaha nta mukobwa ugipfa kwimana nimero ye ya telefone,kandi abayiguhaye bose suko baba bagukunda ahubwo bashobora kuba bakunze ibyo utunze ngo bage babigukuraho bakoresheje Mobile Money ariko batagukunze.

Gusa uwakoma urusyo yanakoma n’ingasire,niba hari abakobwa bakura ibyinyo igitsina gabo bakibeshya urukundo umuntu ntiyatinyako kuvuga ko hari n’abandi bahungu bashukisha abakobwa amafaranga bababeshya ko babakunda nyamara ari ukugirango babasambanye nyuma babate bigengere.

Urebye aha twuvuga ko ari kimwe kuri kimwe ndetse ko bisa naby’ibindi ngo indyarya ihimwa n’indyamirizi aho umuhungu ashobora kwishuka ko ategeye umukobwa ku mafaranga akamusambanya nyamara umukobwa na we yifitiye gahunda yo kumukura ibyinyo abeshya uwo urukundo no kumuha ku gitsina.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 154 total views,  154 views today

The post Nta mukobwa ikimana nomero ya telefoni ye kubera ko bose baziko amafaranga atagirwa kuri mobile money!! Soma Impamvu>> appeared first on Rwanda Paparazzi.



source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/08/nta-mukobwa-ikimana-nomero-ya-telefoni-ye-kubera-ko-bose-baziko-amafaranga-atagirwa-kuri-mobile-money-soma-impamvu/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)