Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 2282, hari n'abashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bazamuwe mu ntera, harimo abapolisi babiri bari bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP). Abo ni Emmanuel Hatari na Costa Joseph Habyara.

Hatari asanzwe ari Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba mu gihe Costa Joseph Habyara yakoze muri Minisiteri y'Ubutabera nk'Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry'amategeko.

Abandi umunani bari bafite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bazamuwe ku ntera ya Assistant Commissioner of Police (ACP). Abo ni:

(1) Burora Jacques
(2) Muzezayo Toussaint
(3) Mpayimana Gerald
(4) Mugwiza Egide
(5) Baguma Ismail
(6) Rutikanga Boniface
(7) Bayingana Michel
(8) Bugingo Nelson

Abandi 22 bari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police bo bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP). Ni mu gihe 39 bari bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) bo bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP).

Abapolisi 37 bari ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) 37 bazamuwe mu ntera baba Superintendent of Police (SP). Mu gihe 35 bari bafite ipeti rya Inspector of Police (IP) 35 bazamuwe ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP).

Abapolisi 333 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) 333 bazamuwe ku ntera ya Inspector of Police (IP).
Muri izi mpinduka, umupolisi umwe wari ufite ipeti rya Chief Sergeant (CSGT) yazamuwe ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Ba su-ofisiye icyenda bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT) bo bazamuwe ku ipeti rya Chief Sergeant (CSGT).

Ba Su-Ofisiye 25 bari bafite ipeti rya Sergeant (SGT) bazamuwe ku ipeti rya Senior Sergeant (SSGT).

Abandi 62 bari bafite ipeti rya Corporal (CPL) na Police Constable (PC) bazamuwe ku ipeti rya Sergeant (SGT), naho 1709 bari bafite ipeti rya Police Constable (PC) bo bazamuwe ku ipeti rya Corporal (CPL).

Polisi y'u Rwanda yashimiye abazamuwe mu ntera ndetse n'ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Perezida-Kagame-yazamuye-mu-ntera-abapolisi-2282-hari-n-abashyizwe-mu-kiruhuko-cy-izabukuru
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)