Perezida Magufuli yashimangiye ko Tanzania yatsinze Coronavirus kubera Imana #RwoT

webrwanda
0
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyashize muri Tanzania kubera ubuntu bw’Imana, anashimira buri wese wafashe umwanya akabisengera.


Umukuru w’Igihugu cya Tanzania yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2020, ubwo yari mu materaniro muri Kiliziya ya Mary Immaculate iri mu Mujyi wa Chamwino muri Dodoma.
Perezida Magufuli yashimye abayobozi b’amatorero yose muri Tanzania bumviye umuhamagaro wo gusenga Imana ngo ikize Tanzania Coronavirus.
Yagize ati ‘‘Ndashimira Abanya-Tanzania bose, abanyamadini bose bafashe umwanya tukicara, tugasenga Imana ngo idukize iki cyorezo cyibasiye igihugu cyacu n’Isi yose. Ndashimira Abanya-Tanzania kuko mwemeye ko tubanza Imana kandi yarasubije. Ahari Imana nta kinanirana. Mu izina rya Leta ndabashimira mwese. Harimo abasenze amasengesho yo kwiyiriza, n’ayandi y’ubwoko butandukanye.’’
Yakomeje avuga ko ‘‘Nizera ko uburwayi bwa Coronavirus bwavanyweho n’imbaraga z’Imana. Turashimana cyane Imana yacu.’’
Perezida Magufuli yavuze ko mu bintu byose Imana izashyirwa imbere, abenegihugu bazatsinda. Yakomeje avuga ati ‘‘Uyu munsi hano [mu kiliziya] nta wambaye agapfukamunwa.’’
Yashimiye Padiri Paulo Mapalala uyobora Paruwasi ya Mutagatifu Mary Immaculate wigishije ijambo ry’Imana nta bwirinzi afite kuko ‘wizera ko Yezu uri muri wowe adashobora kwandura Coronavirus.’
Magufuli yasabye abaturage bose b’igihugu gukomeza kwigengesera ngo birinde inzira zose zatuma bandura Coronavirus cyangwa izindi ndwara.
Umukuru w’Igihugu kandi yanatanze inkunga yo kwagura Kiliziya ya Mary Immaculate aho yatanze miliyoni 10 z’amashilingi [hafi miliyoni 17 zakusanyijwe] n’imifuka 76 ya sima, ahita anasaba ko imirimo yo kubaka ihita itangira ku wa 8 Kamena 2020.
Tanzania iri mu bihugu bitafashe ingamba zikakakaye mu guhangana na Coronavirus ndetse ukwezi kurenga kurashize nta mibare mishya itangazwa igaragaza uko iki cyorezo gihagaze.
Kuva umurwayi wa mbere agaragaye muri Tanzania, hamaze kuboneka abantu 509 banduye, 183 barayikize mu gihe 21 bitabye Imana.

Perezida Magufuli yashimangiye ko Tanzania yatsinze Coronavirus kubera gusenga Imana

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yavuze ko icyo abaturage bazakora cyose biyambaje Imana bazatsinda

Source : igihe.com

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)