Perezida Magufuli yashimiye abaturage ba Tanzania kutambara Agapfukamunwa

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yashimiye 

Abanyatanzaniya kuba batambara agapfukamunwa mu ruhame, bigaragaza mu bundi

buryo buhangayikishije bwo kutubahiriza byimazeyo amabwiriza yo kurwanya 

Coronavirus yashyizweho n’umiryango wita k’ubuzima ku isi (OMS). Perezida Magufuli 

ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu i Dodoma, yatangiriye abashimira ku kuba 
batambaye udupfukamunwa, akomeza anenga abatwambara avuga  ko ari tubi cyane ugereranije
 n’amabere yataye isura. Yagize ati:Ubwo Coronavirus yatangiraga, bavuze ko tuzakusanya 
imirambo mu mihanda ariko twasenze iminsi itatu gusa none Coronavirusi yarashize. 

Muri Dar es Salaam hari abarwayi bane gusa. Iyo ndebye kuri iyi mbaga, nshimishijwe no kubona 
mutambaye kiriya kintu (agapfukamunwa). Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko aherutse
 kuntangaza mbona yicaye wenyine ku ntebe ya Perezida w’inteko ariko yambaye 
agapfukamunwa, reka twige kwiringira Imana.

Perezida John Pombe Magufuli yihanangirije abenegihugu bose mu gihugu kwanga no
 kumenyesha umuntu wese utanga udupfukamunwa tw’ubuntu, avuga ko abanzi b’igihugu 
bateganya gukwirakwiza virusi binyuze muri utwo dupfukamunwa twandujwe, ati:

Ndashaka kubaburira ko bumwe mu buryo bashobora gukoresha mu gukwirakwiza corona ari 
ukwanduza udupfukamunwa bakazibazanira. Reka twige gukara, niba umuntu aguhaye 
agapfukamunwa, kange umubwire ajye kukambara iwe hamwe n’umugore n’abana be, 
hari abantu bashaka kutuvangira. Niba ugomba kukambara, kora akawe murugo.

Nabwiye abayobozi ba leta gufata umuntu wese bazabona akwirakwiza udupfukamunwa 
kugira ngo batubwire aho twagenzuriwe. Ni ikihe gitangaje kuri icyo kintu (agapfukamunwa)
 kandi gisa n’ibere rimwe ryaciwe ku mubiri.

Bivugwa ko Tanzania ifite umubare mwinshi w’abanduye coronavirus, ariko guverinoma ya 
John Pombe Magufuli yatangaje ko yatsinze iyi virusi nubwo yanze gutangaza amakuru kuri 
Covid19. Muri iki gihugu, amakuru ku bijyanye n’iyi ndwara aheruka gushyirwa ahagaragara 
ku mugaragaro kuwa 29 Mata 2020.

Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-magufuli-yashimiye-abaturage-ba-tanzania-kutambara-agapfukamunwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)