Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.
Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.
Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.
Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.
Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi.
Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rutangajwe mu gihe ku wa 28 Gicurasi umugore we Denise Nkurunziza yajyanwe igitaraganya mu bitaro byo muri Kenya, ubwo yari amaze kuremba kubera icyorezo cya Coronavirus.
Mu Burundi hakomeje kugaragara abanduye iyo ndwara, ariko ubuyobozi bwahisemo kuyifata nk’indwara isanzwe, ku buryo badakozwa ingamba zo kuyirinda nko kwambara udupfukamunwa no kwirinda ibikorwa bihuza abantu benshi.
Hamaze iminsi kandi hari ibiterane byo gushimira Imana, nyuma y’uko umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, aherutse gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi, mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi.
Amwe mu mateka ya Perezida Nkurunziza
Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2010 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.
Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.
Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.
Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).
Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.
Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.
Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.
Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.
Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.
Ku wa 13 Gicurasi 2015, abari abasirikare bakuru mu ngabo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko iyo coup d’etat iza kuburizwamo. Yaje gutorerwa kuyobora u Burundi n’amajwi 69.41%.
Mbere y’uko apfa, yari mu bikorwa by’amatora y’ugomba kumusimbura aho yamamaje Gen Evariste Ndayishimiye ndetse agatorerwa uyu mwanya nubwo atari yakarahiye. Apfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.
source : igihe.com