Rubavu:Umusore yafatabnwe udupfunyika 1000 tw’urumogi biturutse ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga #RwoT

webrwanda
0
Nyanza: Batandatu bafatanwe urumogi - Kigali Today

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena Polisi yafashe Munderere Olivier w’imyaka 20, umucuruzi w’urumogi. Yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko, afatanwa  udupfunyika 1000 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Insector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi  avuga ko gufatwa kwa Munderere kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage, abapolisi bamufatira mu cyuho.
Ati   “Twamenye ko Munderere arimo gushaka umukiriya ugura  urumogi dushaka  umuntu turabahuza baravugana basezerana aho bahurira akarumuha.  Mu kujya kurufata wa muntu yajyanye n’umupolisi wacu mu buryo bw’ibanga, uwo mupolisi niwe wahise  abagwa gitumo barimo kurubara.”
Munderere amaze gufatwa yanze kuvuga aho yakuye urumogi rungana kuriya, gusa avuga ko hari uwarumutumye, uyu nawe arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko n’ubwo Munderere yanze kuvuga aho akura urumogi ariko harazwi  ko ari mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
CIP Karekezi yakomeje avuga ko amayeri yose  abacuruzi b’urumogi barimo gukoresha yamaze gutahurwa.
Asaba urubyiruko rukomeje kwijandika muri ibi byaha  kubivamo bagashaka indi mirimo ibyara inyungu bakora.
Ati  “Muri iyi minsi turimo kubafata cyane biturutse ku bufatanye n’abaturage. Amayeri yose bakoresha yaramenyekanye, bafite ukuntu bahamagarana n’abo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Bakoresha urubyiruko bakarushukisha amafaranga rukajya kuzana urwo rumogi, bakorana amayeri ahambaye ku buryo  nta muntu uhura n’undi n’ugiye kurufata bamwishyura kuri telefoni.”
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena Polisi ikorera mu karere ka Rubavu nanone yari yafashe umusore afite udupfunyika ibihumbi bitatu by’urumogi.  Uwarufatanwe yavuze ko yari yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo arukure mu karere ka Rubavu arujyane mu karere ka Kamonyi. Uyu kandi anavuga ko yari asanzwe ajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kurukura yo.
Munderere yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akorerwe idosiye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Source : igire.com
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)