Munyankindi Leopord yaguye wa mu Mudugudu wa Nyangandika mu Kagari ka Buhoro. Abaturanyi be bavuga ko yari yasuwe n'abashyitsi bamuzaniye inzoga, arabaherekeza, mu gutaha ahitira mu kabari. Akigera muri aka kabari nta minota myinshi irashira yahise yitura hasi arapfa.
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre bemeje aya makuru.
Meya Habarurema yagize ati “Amakuru dufite ni uko yapfuye mu buryo busanzwe nta wamukozeho, nta kibazo yahuye nacyo nk'uko iperereza ry'ibanze ribigaragaza. Cyakora ngo yari yanyoye inzoga nyinshi nubwo tutakwemeza ko arizo zamwishe”.
Munyakindi Leopord akigera mu kabari ka Sikubwabo Bosco w'imyaka 36, ngo yahise afatwa n'isereri yikubita hasi ahita apfa.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwafashe umwanzuro wo kujya gupima umurambo w'uyu musaza ngo hamenyekane icyamwishe, gusa abo mu muryango we siko babyifuzaga, basabaga ko yashyingurwa hatiriwe hakorwa iperereza.
Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Rwanda avuga ko ibikorwa by'utubari bibujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 400 ku Isi. Gusa hari abihishashisha bakajya mu bikari by'utubari bakanywa inzoga bakinze imiryango yinjiramo.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ruhango-Umugabo-w-imyaka-67-yituye-hasi-mu-kabari-ahita-apfa