Rusizi: Umurambo w'umugore wazindutse ajya guca inshuro watoraguwe mu mugezi wa Rubyiro

webrwanda
0

Uyu murambo watoraguwe mu kagari ka Pera, Umudugudu wa Buhanga saa moya za mu gitondo.

Umugezi wa Rubyiro unyura mu mirenge itandukanye y'akarere ka Rusizi, irimo Bugarama, Gikundamvura, na Nyakabuye.

Ubuyobozi bukimenya aya makuru bwihutiye kugerayo bubaza abaturage, babanza kuyoberwa uyu mugore ariko ku bw'amahirwe baje kumenya ko ari umugore wo mu murenge wa Muganza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais aganira na UKWEZI yavuze ko basanze uyu murambo ari uwa Niyonshuti Adèle.

Ati “Icyo twakoze kwari ukumenyekanisha ko hari umurambo dutoraguye kandi twamenyekanishije amakuru mbere y'uko dufata icyemezo cyo kumushingura nk'umurambo twari dutoraguye. Ubu twawohereza ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma”.

Ngirabatware James, uyobora umurenge Muganza aho uyu mugore Niyonshuti Adèle akomoka yabwiye UKWEZI ko amakuru bahawe n'abana be ari uko yari yazindutse ajya guca inshuro.

Ati “Ntabwo yabuze kera yabyutse mu gitondo agiye guca inshuro kuko aribyo byari bimutunze, yagiye mu gitondo rero abana be nibo babiduhamirije kuko yabanaga n'abana be mu nzu, umwana we mukuru afite imyaka 15 yatubwiye ko yagiye nka saa kumi n'igice z'igitondo”.

Uyu mugore yari afite abana batatu ariko nta mugabo afite yibanaga. Yitabye Imana afite imyaka 38. Ntabwo haramenyekana icyateye urupfu rwe ariko harakekwa kurohama.

Ngirabatware ati “Kubera ko umurambo we wasanzwe mu mugezi wa Rubyiro, ntitwahamya ngo icyamwishe ni amazi kubera ko umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe abaganga nibo bahamya icyamwishe ariko twe dutekereza ko ashobora kuba yaguye mu mazi”.

Uyu mugezi wa Rubyiro ni umugezi munini, abawuzi bahamya ko amazi yawo ashobora kwica umuntu gusa ngo ntabwo byari bimenyerewe ko uyu mugezi wica umuntu mu gihe kitari icy'imvura.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rusizi-Umurambo-w-umugore-wazindutse-ajya-guca-inshuro-watoraguwe-mu-mugezi-wa-Rubyiro
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)