Rwamagana:Abasore babiri bafatanwe ibiro 43 by’amabuye y’agaciro undi aratoroka #RwoT #MondayMotivation #Africa #Rwandan

webrwanda
0

By Chief Editor


Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro yafashe uwitwa Muzigura Jackson w’imyaka 26 na  Mukwiye Fabrice w’imyaka 23 bafite ibiro 43 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
Aba bombi bafashwe mu mpera z’iki cyumweru tariki 5 Kamena Kamena 2020 bapakiye ayo mabuye mu modoka batayafitiye ibyangombwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba,CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko bariya  basore bafashwe ari nijoro bapakiye mu modoka amabuye y’agaciro bagiye kuyacuruza mu mujyi wa Kagali.
CIP Twizeyimana yagize ati   ”Kuwa Gatanu tariki ya 5 bariya basore bagiye mu murenge wa Muhazi mu kagari ka Nyarusange bakurayo ariya mabuye mu rugo rw’umuntu. Umuturage yatanze amakuru imodoka ifatirwa mu murenge wa Kigabiro.”
Yakomeje avuga ko bariya basore bamaze gufatwa bemeye ko ariya mabuye bari bayahawe n’undi muntu ukirimo gushakishwa  kuko mu murenge wa Muhazi nta birombe bihaba bicukurwamo ariya mabuye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba asaba abantu kwirinda kwishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko. Abibutsa ko bihanirwa n’amategeko ndetse binadindiza ubukungu bw’igihugu.
Ati “Hari abantu baba bafite ibyangombwa n’uburenganzira bwo gucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kuyacukura. Bariya rero babikora rwihishwa batesha agaciro buriya bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.”
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)