Shaddy Boo, yabaye Chief Shaddy Boo ibiryo yatekeraga Meddy Saleh agiye kubitekera buri wese

webrwanda
0

Ati “Ikintu ngomba kuvuga ku bijyanye na business yanjye ubu ng'ubu ndi umutetsi nabaye chief Shaddy Boo, Love on the Plate, man ni ibintu mba nashyizemo urukundo rwanjye nk'umugore wo mu rugo, nabitekeraga Meddy nubwo yanshize iruhande rw'umuryango ariko yarabikundaga”.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, yavuze ko abana bamufata nk'umubyeyi wo kwigiraho, gusa ngo ntabwo yabifuriza kubaho uko abayeho, kuko ngo we ari gushaka amafaranga kandi bo bazaba bayafite.

Shaddy Boo niwe mugore wa mbere ukurikirwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kuri instagram akurikirwa n'abarenga ibihumbi 715.
Ati “Kuba umusitari nta kintu winjiza nta kintu biba bimaze. Bitewe n'ukuntu muhora mumvuga, bitewe n'ukuntu ninjiza bituma numva ndi umusitari”.

Shaddy Boo avuga ko mu bagore b'abanyapolitiki mu Rwanda uwo akunda cyane ari Claire Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, ikigo cy'igihugu gitsura amajyambere, ati “Azi ubwenge”.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we Meddy Saleh batangiye kubana akunda ibiryo yatetse ku buryo yirukanaga abakozi kugira gusa umugore we amutekere ariko ngo nyuma byaje guhinduka akabona ntabwo Meddy Saleh yishimiye ibiryo yatetse nk'uko we aba abishaka.

Mu buzima ngo ikintu kimubabaza, kikamutera ubwoba ni ukuba umuntu akunda yamwaka ikintu ntakimubonere, umwana akamusaba umugati adafite ubushobozi bwo kuwubona.

Ati “Niyo mpamvu yinjiye muri bizinesi yo guteka nahisemo kuba umukwikwi, kugira ngo mpe abakunzi banjye icyo bankeneyeho”.

Uyu mugore uvuga ko kuva akiri umwana yakundaga guteka, ndetse ngo muri iyi minsi ntiyitaye ku nzara ze ahubwo ngo aremera akajya mu gikoni agakatagura ibyo guteka kugira ngo abonere abakiriya amafunguro.
Shaddy Boo ni umubyeyi w'abana babiri ndetse yigeze no gushakana na Meddy Saleh baza gutandukana. Avuga ko nubwo batandukanye uyu mugabo akimufasha muri byinshi birimo kumukundira abana gusa ngo ubu ni inshuti zisanzwe.

Avuga kandi ko yiteguye kuzongera gushaka umugabo, ati “Ndi umugore ngira besoin, ntabwo ndi umubikira”.

Akomeza avuga ko ikijyanye no gushaka amafaranga ari kukitaho, ngo ahubwo akeneye umugabo w'umutima, ati “Nkeneye umugabo unkunda akankundwakaza”.

Mbabazi Shadia avuga ko umuntu afata nk'ikitegererezo ku Isi ari Rihanna(umuhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika), kuko ngo yatangiye afite abantu bamuca intege ariko yaje kugera ahantu heza kandi abantu baramushyigikira, ati “Nanjye bazanshigikira kandi nzaba successful”.



source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Shaddy-Boo-yabaye-Chief-Shaddy-Boo-ibiryo-yatekeraga-Meddy-Saleh-agiye-kubitekera-buri-wese

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)