Shaddyboo watangiye umushinga wo guteka, yasubije abamutuka anasobanura amashusho yafashwe muri Miss Rwanda 2020

webrwanda
0
Shaddyboo izina ry’umugore w’ikizungerezi ukundwa na benshi ndetse unakurikirwa n’umubare munini ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari nazo zimutunze, yinjiye mu bucuruzi bw’ibiryo yise “Love on plate”.
Mbabazi Shadia benshi bamenye nka Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mushinga yatangije ni uwo guteka ndetse agacuruza ibiryo ku babikenera bya buri munsi.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Ni ibintu nsanzwe nkunda, mu minsi ishize nibwo niyemeje kubikora nkanabishakamo amafaranga kuko nari umutetsi mwiza noneho abantu bantera imbaraga zo kubigira umwuga.”
Shaddyboo kugeza ubu yatangiye kujya atekera mu rugo agashyira abantu ibyo kurya aho bakorera cyangwa mu ngo zabo.
Ibijyanye n’ibiciro ndetse n’amakuru arambuye kuri ubu bucuruzi azayatangaza ku wa mbere tariki 8 Kamena 2020 binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Shaddyboo avuga ko icyorezo cya Covid-19 nikirangira azafungura restaurant aho noneho abantu bazamenya aho bajya bafatira amafunguro yateguwe na we.
Abajijwe umwihariko w’amafunguro ye yagize ati” Njye ngira urukundo, nzi guteka ibaze rero ibiryo bitetse neza birimo n’urukundo rwanjye. Ndabizi bazabikunda.”
Shaddyboo ari mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko ari byo bimutunze
Shaddyboo avuga ko kuba ari mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bimufasha cyane mu buzima bwa buri munsi kuko abikoramo ubucuruzi ndetse bukaba aribwo bumutunze.
Ati “Nibyo bintunze njye iyo nshyize amafoto yamamaza kuri Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga nkoresha ndinjiza, bimfasha kubona akazi ko kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi kandi byose bimpa ubushobozi bwo kubaho.”
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Shaddyboo yari akurikiwe n’abarenga ibihumbi 715 kuri Instagram.
Yasubije abakunda kumutuka avuga ko bamufata uko atari
Shaddyboo yavuze ko kenshi abantu bakunda kumutuka ku mbuga nkoranyambaga ariko ahamya ko abenshi ari abamwibeshyaho.
Ati” Njye mba ndi gushaka amafaranga abamvuga nabi bo ntacyo baba bambwiye kuko icyo mba nshaka mba nkizi, ariko kandi nanjye ndi umuntu ndababara iyo mbibonye, ariko se kuki natinda ku muntu unyanga kandi nziko hari abandi bankunda? Iyo mbibonye gutyo mpita nkureka nkikomereza ibyanjye n’abankunda.”
Shaddyboo icyakora avuga ko hari igihe abantu barengera kuko hari ubwo basohora n’amashusho y’abantu bambaye ubusa cyangwa bari mu busambanyi bakabimwitirira nyamara atari we.
Yagize ati” Abantu bajye bibuka ko ndi umubyeyi, nabo bazabyara. Ese kuki umuntu yashimishwa no kugushyira ku karubanda? Kuki umuntu atatekereza ku bana banjye, ese nk’umubyeyi cyangwa umuntu uzabyara uba wumva ukoze neza? Ni ukuri nta muntu udakosa wenda nanjye ndakosa ariko ntibagakabye rwose.”
Icyakora yibukije abamwanga n’abakunda kumutuka ko ntacyo bimutwara ahubwo bimufasha.
Ati” Iyo muntuka cyangwa mumvuga nabi njye ntacyo biba bimbwiye kuko abankurikira ntibasiba kwiyongera kandi nibo batuma mbona akazi kuko nakubwiye ko ntunzwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga.”
Yavuze ku mashusho yafashwe mu birori Miss Rwanda 2020 bikavugwa ko yari yasinze
Mu birori bya Miss Rwanda 2020, Shaddyboo yasizemo inkuru kubera ukuntu yabyinnye n’ukuntu yishimiye gutsinda kwa Naomie Nishimwe.
Shaddyboo wavuzweho kuba yari yasinze abandi bakamwita umusazi yahishuye ko yari yishimiye uko ibirori byari byiza, uko uwo yafanaga yatsinze ariko by’umwihariko ngo yari yishimiye ko atsinze intego yari yagiranye n’inshuti ze.
Ati” Njye nirirwaga mu mpaka n’abantu hano, buriya nari nateze nabo. Rero ibaze umuntu ufana atsinze noneho ukaba wariye n’intego mu birori byari bimeze kuriya.”
Ibibazo by’amatsiko wakwibaza kuri Shaddyboo
Urukundo rwe na Diamond, Shaddyboo yavuze ko nta rwigeze rubaho ahubwo ko ari inshuti bisanzwe, “Diamond ni inshuti yanjye ikomeye mufata nk’umuvandimwe kubera ukuntu amfasha.”
Shaddyboo nubwo ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh, ari mu rukundo n’undi mugabo.
Ati ” Mfite undi mukunzi, ntabwo aba mu Rwanda ariko si umuhanzi Shaffy nkuko benshi babitekereza cyangwa bajya babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Shaffy ni inshuti yanjye isanzwe ntabwo dukundana.”
Shaddyboo nubwo adashyize imbere ibyo gukora ubukwe avuga ko Imana nimufasha azabukora kuko niba ariwo mugambi wayo ntaho yabikwepera.
Ubusanzwe uyu mubyeyi yahishuye ko yishimira gutembera, guteka, kwambara neza ndetse no kubyina.
Mu Rwanda ni umufana wa Bruce Melodie na Yvan Buravan, muri Afurika ni umufana wa Wizkid naho ku Isi akunda bikomeye Chris Brown.

Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
Shaddyboo avuga ko abakunze kumuvuga nabi ari abamwibeshyaho we akenshi aba yishakira amafaranga
Shaddyboo yinjiye mu mushinga wo guteka, Uncle Austin ni umwe mu bariye ku ifunguro rya Shaddyboo bwa mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)