Sunny nyuma yo kwiyambika ubusa mu ruhame yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mafoto agaragaza ubwambure bw'uyu Munyarwandakazi akaba n'umubyeyi w'umwana w'imyaka 11 yanyanyagiye ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru.

Ababonye aya mafoto banenze iyi myitwarire bavuga ko indakwiye Umunyarwandakazi. Si ibyo gusa ahubwo na Sibomana Emmanuel, wamamaye nka Patrick wo mu runana nawe yabwiye UKWEZI ko ibyo Sunny yakoze byatumye amubenga.

Uyu musore Patrick yari amaze iminsi abwira itangazamakuru ko akunda Sunny ku buryo bitabaye ibyanga yazashyingiranwa nawe.

Mu butumwa Sunny yashyize ahagaragara nyuma yo kubona ko ibyo yakoze hari abatarabyakiriye neza, yavuze ko yabitewe n'isindwe ndetse ko abisabira imbabazi.

Yagize ati “Sinzi ibyo nakoze mu ijoro ryashize, ariko nabikoze nasinze. Nakoze ibidakwiye imbere y'ibihumbi by'abankurikira kandi barimo n'abadafite nibura imyaka y'ubukure. Ku bw'ibyo ndasaba imbabazi kuko nabikoreshejwe n'inzoga.”

Abakurikiranira hafi ubushabitsi bw'imyidagaduro bemeza ko kwiyambika ubusa ari imwe mu maturufu abahanzi bakoresha kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru.

Sunny Dorcas Ingabire utuye muri Kenya, yari amaze iminsi ari we ugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoze ku munsi wo ku cyumweru ndetse benshi bamushinja kwiyandarika no kwangiza isura y'ubuhanzi bwe.

Uretse kuba umuhanzi w'indirimbo nka Kungola, ni n'umucuruzi w'imyenda n'ibirungo by'ubwiza ku bagore aho afite amaduka abiri muri Kenya aho atuye, akanakorera ubucuruzi mu bihugu nka Thailand na Vietnam.

Umuhanzikazi Sunny yamamaye byihutse mu Rwanda biturutse ku ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ikindi cyatumye amenyekana cyane ni uburyo yirekura cyane iyo ari kuganira n'itangazamakuru biri no mu byatumye Patrick amukunda.



source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sunny-nyuma-yo-kwiyambika-ubusa-mu-ruhame-yasabye-imbabazi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)