U Rwanda rweretse u Burundi ubushake bwo kuzahura umubano nyuma y'itorwa rya Perezida mushya

webrwanda
0

Hashize imyaka itanu umubano w'u Rwanda n'u Burundi ujemo agatotsi kagabanyije ubuhahirane n'urujya n'uruza hagati y'abaturage b'ibihugu byombi, ndetse ibihugu byombi bitangira gushinjanya ko kimwe gihungabanya umutekano w'ikindi.

Tariki 20 Gicurasi 2020 nibwo mu Burundi habaye amatora ya Perezida intsinze yegukanwa na Gen.Maj. Evariste Ndayishimiye ukomoka mu ishyaka CNDD-FDD. Ishyaka CNDD-FDD niryo shyaka rya Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza, kuri ushimirwa ko yemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro, ikintu kiba hake muri Afurika.

Ibaruwa Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Rwanda yandikiye iy'u Burundi igira iti “Guverinoma ya Repubulika y'u Rwanda irashaka gushimira Perezida watowe General Major Ndayishimiye kandi ifashe uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwo kuzahura umubano w'amateka y'ibi bihugu by'ibivandimwe”.

Muri iyi baruwa guverinoma y'u Rwanda yifurije abaturage b'u Burundi ubuzima buzira umuze, amahoro n'uburumbuke by'umwihariko muri iki gihe kitoroshye cya covid-19.

Perezida mushya w' u Burundi mu ijambo yagejeje ku banyagihugu yabasezeranyije kuzazamurira rimwe inzego zose.

Ubuhahirane bw'u Burundi n'u Rwanda ahanini bwari bushingiye ku mamesa,imbuto, n'indagara byavaga mu Burundi bijya mu Rwanda, hanyuma ababishoye bagahahira mu Rwanda ibintu bitandukanye bigatuma abacuruzi by'umwihariko abo mu ntara y'amagepfo y'u Rwanda babona icyashara kinshi.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/article/U-Rwanda-rweretse-u-Burundi-ubushake-bwo-kuzahura-umubano-nyuma-y-itorwa-rya-Perezida-mushya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)