Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage barwo 80 bari bafungiyeyo, abandi bari mu nzira

webrwanda
0

Ni nyuma y'inama yabaye mu Cyumweru gishize ihuza itsinda ry'u Rwanda n'irya Uganda, hamwe n'abahuza bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n'abo muri Angola.

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference, tariki 4 Kamena, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda Sam Kutesa yavuze ko hari abanyarwanda 130 bazarekurwa mu ntangiriro z'iki cyumweru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena nibwo itsinda rya mbere ry'Abanyarwandanda 80, ryageze mu Rwanda ku mupaka wa Gatuna uri mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Uburasirazuba.

Aba banyarwanda bazanywe mu modoka imwe bose uko ari 80, baje bambaye udupfukamunwa, ndetse bakimara kwinjira ku butaka bw'u Rwanda babanje gupimwa umuriro banakaraba intoki mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Aba banyarwanda bagejejwe mu Rwanda biteganyijwe ko bahita bajyanwa muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Uburezi riri i Rukara mu Karere ka Kayonza aho baraba bashyizwe mu kato.

Abandi 50 basigaye bataragera mu Rwanda nabo bari mu nzira kuko Sam Kutesa yavuze ko bitarenze ku wa Kabili aba Banyarwanda 130 bose bagomba kuba bageze mu Rwanda.

Sam Kutesa avuga ko uretse aba Banyarwanda 130 bagomba kurekurwa, hari abandi 310 Uganda yasanze barakoze ibyaha bagomba gukomeza gufungwa.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yashyikirije-u-Rwanda-abaturage-barwo-80-bari-bafungiyeyo-abandi-bari-mu-nzira
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)