Uganda yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda 80 abandi bari mu nzira

webrwanda
0

Ni nyuma y'inama yabaye mu cyumweru gishize ihuza itsinda ry'u Rwanda n'irya Uganda, hamwe n'abahuza bo muri repubulika ya Demukarasi ya Congo n'abo muri Angola.

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference, tariki 4 Kamena, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda Sam Kutesa yavuze ko hari abanyarwanda 130 bazarekurwa mu ntangiriro z'iki cyumweru.

Aba banyarwanda 80, bamaze kugera mu Rwanda barinjira bambaye udupfukamunwa, bakabanza gukaraba intoki hagamijwe kwirinda covid-19.

Abandi 50 basigaye bataragera mu Rwanda nabo bari mu nzira kuko Sam Kutesa yavuze ko bitarenze ku wa Kabili aba Banyarwanda 130 bose bagomba kuba bageze mu Rwanda.

Sam Kutesa avuga ko uretse aba Banyarwanda 130 bagomba kurekurwa, hari abandi 310 Uganda yasanze barakoze ibyaha bagomba gukomeza gufungwa.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yashyikirije-u-Rwanda-Abanyarwanda-80-abandi-bari-mu-nzira
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)