Umuhanzi Tekno wavuzweho gufata abakobwa ku ngufu,yasabye Imana guhana abantu bakora yo mahano #RwoT

webrwanda
0

Hamaze iminsi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Nigeria haba ibikorwa byo gufata ku
 ngufu abakobwa bakiri bato ndetse n’abakuze none kuri ubu bimwe mu byamamare byo 
muri iki gihugu byatangiye kugira icyo bivuga kuri ibi bintu bidashimwa na rubanda.


Umwe mu byamamare byeruye bikavuga ku gikorwa cyo gufata ku ngufu ni umuhanzi ukomeye
 cyane witwa Tekno Miles, uyu byamurenze maze atabaza Imana yo mu ijuru mu magambo 
“Imana ijye ihana buri muntu wese ufata umukobwa ku ngufu” aya ni amagambo umuhanzi 
Tekno Miles yifashishije asaba Imana kuba yatabara abanya Nigeria n’abanyanigeriyakazi 
bakomeje gufatwa ku ngufu n’abasore n’abagabo bo muri iki gihugu.

Umuhanzi Tekno Miles nawe yagiye avugwaho ibikorwa byo gufata ku ngufu abakobwa 
bagiye bahurira mu kazi ke, gusa nta na rimwe yigeze ahamwa n’iki cyaha gikomeye
 byagiye bifatwa nk’ibihuha akomeza kwitwa umwere, ubu amagambo yafashe ibikorwaremezo
 bya murandasi.

source : umuryango.com

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)