Umukobwa wakubitiwe mu ruhame biravugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amagambo atari mezayavuzweho:INKURU

webrwanda
0

Umukobwa wo mu Karere ka Musanze uherutse gukubitwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul afatanyije na Gitifu w’Akagari ka Kabeza n’abacunga umutekano babiri ku rwego rwa Dasso, yagerageje kwiyahura nyuma yo kubabazwa n’amagambo yamuvuzweho.

Ku wa 7 Kamena 2020 nibwo bivugwa ko uyu mukobwa yagerageje kwiyahura anyweye imiti itamenyekanye.

Amakuru dukesha IGIHE avuga uko ababyeyi be batashye bagasanga aryamye mu cyumba cye yarembye yanyweye umuti wica udukoko bikekwa ko ari kiyoda, bagahita bamujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umwe mu baturanyi b’iwabo w’uyu mukobwa bavuga ko mu mpamvu bakeka ko zatumye agerageza kwiyahura ari uko abaturage n’inshuti ze birirwaga bavuga ko adateze kuzabyara kubera inkoni yakubiswe.

Yagize ati “Uyu mukobwa nyuma yo gukubitwa yari amaze koroherwa, ariko aho yanyuraga bahitaga bavuga ngo uriya mukobwa wo kwa runaka barangije kumumugaza ntazabyara. Inshuti ze zamucaga intege zimubwira ko uburyo yakubiswemo bwamuteye ubumuga buzamuviramo kutabyara. Ashobora kuba yarabuze umurema agatima cyane ko ari umwana, ahubwo bikamutera ipfunwe muri bagenzi be agafata uyu mwanzuro ugayitse.’’

Umubyeyi w’uyu mukobwa na we avuga ko byabaye atari mu rugo kuko bahageze basanga yarembye.

Yagize ati “Twaratashye dusanga aryamye mu cyumba cye yarembye, ntituzi neza imiti yanyoye abaganga nibo bayizi, twagize ngo ni kiyoda. Yari amaze koroherwa nyuma yo gukubitwa na bariya bayobozi ariko muri iyi minsi yabaga yigunze, ubu ari kwa muganga ari kuvurwa ariko ntituramenya neza icyabimuteye niba koko ari amagambo avugwa kuko natwe twarabyumvise.’’

Umuganga wakurikiraniye hafi uburwayi bwe akimara gukubitwa we yemeza ko ububabare yagize nta ngaruka bwagize imbere mu mubiri.

Yagize ati “Mu mpapuro twamuhaye ntahagaragara ko umura we wagize ikibazo ku buryo byamubuza kubyara, nubwo yababaye ku kigereranyo cya 80% ariko byari iby’ako kanya. Twamusezereye nta kibazo kinini afite, birashoboka ko ari ikindi kibazo yagize nyuma mu mitekerereze.’’

Yavuze ko hakwiye kurebwa niba nta kibazo yari afitanye n’abo mu muryango we kuko nta bundi bubabare yagize bwamubuza kubyara.

Abaregwa gukubita uyu mukobwa na musaza we babaziza ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ni Gitifu w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonard, na ba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Bakoze iki cyaha bakekwaho ku wa 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020. Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 42 total views,  42 views today

The post Umukobwa wakubitiwe mu ruhame biravugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amagambo atari mezayavuzweho:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.



source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/umukobwa-wakubitiwe-mu-ruhame-biravugwa-ko-yagerageje-kwiyahura-kubera-amagambo-atari-mezayavuzwehoinkuru/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)