Umwarimu yicishije umukobwa we umwuko amusanze ateretana n’umuhungu. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye yatawe muri yombi na polisi ya Migori nyuma yo gukubita umukobwa we w’imyaka 17 umwuko kugeza apfuye ubwo yari amusanze ahagararanye n’umuhungu bivugwa ko yamuteritaga.
Rades Apida hamwe n’umuryango we, bagerageje guhisha icyo cyaha bategura ko umukobwa ashyingurwa nta ruhushya.

Ikosa ry’uyu mwangavu ryanatumye akubitwa bikamuviramo kuhasiga ubuzima, bivugwa ko ari uko se umubyara yamusanganye n’umuhungu bakundana iruhande rw’urugo rwabo mu gace ka Uriri, mu Ntara ya Migori.
The Standard yo muri Kenya ivuga ko Apida yakubise umukobwa we n’umukunzi we ikintu kitagaragara ariko bikekwa ko ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gikoni.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kamena, umuyobozi wa polisi mu gace ka Uriri, Peter Njoroge, yemeje ko uyu mukobwa yitabye Imana.Njoroge yagize ati

 “Twabonye ko ukekwaho yakubise umukobwa we wari mu ishuri mu mwaka wa kane mu ishuri ryisumbuye rya Ogari nyuma yo kumusangana n’umukunzi we w’imyaka 19.”

Nk’uko Njoroge abitangaza ngo mu masaha y’umugoroba kuwa Gatanu tariki 26 Kamena ukekwaho ngo yakoresheje umwuko wo mu gikoni ubwo yakubitaga umukobwa we.Haciye akanya gato ibyo bibaye, umuryango wagerageje kurokora ubuzima bw’umukobwa byihuse bamujyana mu bitaro bya Referral Migori, ari naho yapfiriye mu gihe abaganga bari kumwitaho.

Nyuma yuko abaganga batangaje ko uyu mwana w’umukobwa yapfuye, bivugwa ko uyu muryango wafashe gahunda yo kujyana umurambo mu rugo rwabo i Bondo kugira ngo ushyingurwe.Gusa abapolisi bahawe amakuru baratabaye maze bata muri yombi se w’umukobwa.Njoroge yavuze ko Apida azagezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere tariki 29 Kamena ndetse anabanze asuzumwe barebe ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

The post Umwarimu yicishije umukobwa we umwuko amusanze ateretana n’umuhungu. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/umwarimu-yicishije-umukobwa-we-umwuko-amusanze-ateretana-numuhungu/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)