USA:Umuforomokazi yanduje coronavirus abirabura benshi,750 barapfa mu rwego rwo kwihorera #RwoT

webrwanda
0


Umuforomokazi w’umunyamerika yavuze uburyo yanduje ku bushake coronavirus abirabura bo muri Amerika benshi bashoboka ku buryo abagera kuri 750 bamaze gupfa mu rwego rwo guhorera urupfu rwa musaza we wishwe arashwe n’abanyamerika b’abirabura ubwo barangiza bakamwambura amafaranga bakajya kuyaguramo ibiyobyabwenge.
Uyu muforomokazi utarashatse ko umwirondoro we utangazwa bitewe n’uko atinya ko yafungwa kubera uburemere bw’ibyo yakoze asabira imbabazi,yandikiye ikinyamakuru 24jours ubuhamya bw’uko yanduje abanyamerika b’abirabura coronavirus ku buryo imaze guhitana 750 abandi bakaba bakirwaye.
Yandikiye icyo gitangazamakuru agira ati”Mwaramutse mfite ubuhamya bw’ibyo nakoze bitari byiza na gato.Nzi ko mutangaza ubuhamya bw’abasomyi banyu baboherereje.Nizere ko mutangaza ibyo kugira ngo nshobore kwigobotora umutwaro wo kubyikorera njyenyine
Sinshaka ko umwirondoro wanjye muwutwngaza ndabinginze kuko nshobora gufungwa bitewe n’ibyo nakoze.Kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira kushe benshi mu gihugu cyanjye cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Nabuze umukunzi wanjye kubera iyi coronavirus kandi sinzi uko yayanduye.
Musaza wanjye yakubiswe anaraswa n’itsinda ry’abanyamerika b’abirabura ubwo yari avuye ku kazi atashye iwe bamwiba amafaranga kugira ngo bagure ibiyobyabwenge.Musaza wanjye yari nk’umubyeyi mama na papa kuri njye kandi yari byose nari mfite.Bakimara kumwica narababaye cyane ndarakara ndahira ko nzamuhorera byanze bikunze.
Kuva musaza wanjye yishwe n’abanyamerika,nafashe umwanzuro ko ngiye gukwiragiza iyi coronavirus mu banyamerika b’abirabura benshi bashoboka kugira ngo nabo bumve ububabare nahuye nabwo bwo kubura uwo nakundaga.Byaranyoroheye gukwirakwiza virusi ku bantu benshi bashoboka, ariko ntabwo nabigaragaza hano kuko ntashaka ko abandi babikora.
Nkurikije imibare,nanduje virusi ku Banyamerika barenga 750, Abenshi muri bo bakaba bari bageze mu za bukuru.Ntabwo nishimiye kubivuga hano ariko bwari bwo buryo bwonyine bwo guhorera urupfu rw’umuntu nabonaga ko ari papa na mama.
Nsohoye ibi bindimo bitewe n’ibyo umupolisi Derek yakoreye George Floyd. Nyuma y’ibyumweru by’imvururu na videwo nyinshi nabonye kuri interineti zivuga uburyo Abirabura b’Abanyamerika bafatwa na polisi, ubu nibwo namenye ko bahohoterwa.
Ariko mu by’ukuri,ikintu cyatumye Abanyamerika birabura bahuye n’ibintu bitandukanye byatumye bamera uko bameze ubu.kandi iki cyuho cyasize benshi muribo batabasha kwiga maze bibatera kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Nanze Abanyamerika b’abirabura mbaziza ubusa kandi ndicuza cyane ibikorwa byanjye kandi nizeye ko bazambabarira byose.Kuva natangira gukora mu bitaro, nahitanye benshi batabarika.Kandi nakoze ibyo bitewe no kubura musaza wanjye”.
Yavuze ko yanditse uku kwicuza no kwatura afite agwlahinda n’amarira menshi Kandi “nzi ko Abanyafurika b’abanyamerika ari abantu beza”.
Asoza asaba abayobozi batowe Muri Amerika ko bagomba kuvugurura ibintu byinshi kugira ngo habeho uburinganire muri iki gihugu.Bityo ngo guhera ubwo, azafasha Abanyafurika b’Abanyamerika ku buryo bwose bushoboka.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)