Uwahoze ari umuvugizi wa M23 aravugwaho guhuguza inzu Byiringiro Vainqueur, we ati 'byatewe na covid-19'

webrwanda
0

Iyi nzu iherereye mu murenge wa Rubavu akagari ka Byahi,umudugudu wa Buhuru. Amasezerano y'ubugure agaragagaza bayiguze tariki 15 Mutarama 2020 ndetse banakora ihererekanya ry'icyangombwa cy'ubutaka ariko kugeza ubu Munyarugero Canisius n'umuryango we baracyayituyemo.

Byiringiro Fils Vainquer aganira n'itangazamakuru yavuze ko inzego z'ubuyobozi zamutereranye kugeza ubu akaba amaso yaraheze mu kirere.

Ati ''Nahaguze tariki 15 Mutarama 2020 twumvikana ko nyuma y'amazi abiri agomba kuba yayimpaye ni uko itariki igera turi muri Covid musabye ko ayimpa avuga ko bidashoboka niyambaza ubuyobozi bumuha integuza yo kuri tariki 26 Werurwe ko agomba kuba yayitanze nawe arabyemera ariko itariki igeze arabyanga ngo ntiyabona aho ajya ndamureka mubwira ko tariki 4/5/2020 nibafungura azampa inzu yange ariko arabyanga''

Akomeza agira ati ‘'Niyambaje ubuyobozi bw'umudugudu n'akagari bumusaba gutanga inzu arabyanga,Gitifu w'akagari yandikiye Polisi ayisaba ubufasha bwo kumukura mu nzu kugeza n'ubu Polisi nayo ntiyaje,niyambaje ubuyobozi bw'umurenge nabwo kugeza ubu nta gisubizo''

Munyarugerero aganira na UKWEZI yavuze ko iyi nzu atayigurishije ko ahubwo yagujije Byiringiro Fils Vainqueur miliyoni 15 ngo azishore muri bizinesi, amusezeranya ko azayamwishyura nyuma y'amezi abiri, ni uko hahita hazamo ikibazo cya covid-19 bizinesi irahagarara.

Agira ati "Icyifuzo cyanjye ni uko yampa amezi abiri nkamusubiza amafaranga ye miliyoni 15, kuko mu mezi abiri naba nyabonye kuko bizinesi zari zarahagaze kubera covid-19 zongeye gufungura"

Munyarugerero avuga ko mu by' ukuri iyi nzu nubwo mu masezerano bayihaye agaciro ka miliyoni 15 ngo irakarengeje ninayo mpamvu Byiringiro adashaka kwihangana ahubwo ashaka guhita ayitwara.

Gusa nubwo bimeze gutya hari amakuru avuga ko iyi nzu Munyarugerero yari yayigurishije na Byiringiro kuri miliyoni 15 akaba ari gushaka umukiriya umuha arenze miliyoni 15 ngo asubize Byiringiro miliyoni 15 yamuhaye aho kumuha inzu.

Munyarugerero avuga ko iki kibazo bakigejeje mu bayobozi b' inzego z' ibanze ngo zibafashe kugikemura nyuma yo kunanirwa kumvikana hagati yabo zikaba ziri kubigendamo gake.



Iminsi ibiri ishize tugerageza kuvugana n' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Rubavu Tuyisenge Annociata ngo tumubaze kuri iki kibazo ariko inshuro zose twamuhamagaye telefone ye icamo ariko ntayitabe.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwahoze-ari-umuvugizi-wa-M23-aravugwaho-guhuguza-inzu-Byiringiro-Vainqueur-we-ati-byatewe-na-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)