Zuckerberg yasezeranyije impinduka mu mabwiriza ya Facebook kubera amagambo ya Trump

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yasezeranyije ko hagiye usuzumwa amwe mu mahame n’amabwiriza ngenderwaho agenga uru rubuga nkoranyambaga, yatumye rufata icyemezo cyo kutagira icyo rukora ku butumwa bwashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Iri tangazo ryaje mu buryo bw’ibaruwa yandikiwe abakozi b’uru urubuga nkoranyambaga,
ryagaragaye nk’irigamije guhosha uburakari muri iki kigo, ni nyuma y’uko bamwe bavuze ko 
bashobora gusezera.
Ubu burakari bwaje ubwo Zuckerberg yavugaga ko Facebook idashobora gusiba cyangwa 
guhisha ubutumwa Trump yaherukaga kwandika kuri urwo rubuga, byagaragaye ko 
bwashishikarizaga kugirira nabi abigaragambiriza irondaruhu ryakozwe n’umupolisi 
w’umuzungu wishe umuturage w’umwirubarura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubutumwa Mark Zuckeberg yatanze ku wa Gatanu, bwagabanyaga ubwo burakari.
Yagize ati “Tugiye gusuzuma amabwiriza yacu yemerera ibiganiro ndetse n’iterabwoba 
ryo gukoresha ingufu za Leta kugira ngo turebe niba hari ibyo dukwiye guhindura."
Yakomeje agira iti “gukoresha cyane abapolisi cyangwa ingufu za Leta. Urebye amateka 
akomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanyuzemo, ibi bikwiye kwitabwaho bidasanzwe."
Imbuga nkoranyambaga zahamagariwe guhindura ibyatangajwe na perezida, vuba aha 
kubera imvururu zafashe indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma 
y’urupfu rwa George Floyd, umwirabura wari udafite imbunda wishwe ubwo yafatwaga 
n’abapolisi.
Muri iyo baruwa yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, Zuckerberg yakomeje agira 
ati “Icyemezo nafashe mu cyumweru gishize cyatumye benshi muri mwe barakara, 
baratungurwa ndetse barababara.”
Zuckerberg yavuze ko arimo gushakisha impinduka zishoboka ku buryo ibyemezo
by’amabwiriza byajya bifatwa kuri Facebook, hamwe n’ubundi buryo bwo guteza
 imbere ubutabera bushingiye ku irondaruhu.
Yaburiye abakozi agira ati “Mu gihe turi kureba muri ibi bice byose, ntidushobora 
kuzana impinduka dushaka gukora muri byose."
Ku bijyanye n’abakozi bavuze ko rubanda rugufi rudahagarariwe, Mark Zuckerberg yijeje 
ko hazabaho isuzuma ryo kureba uburyo hari ibyahinduka mu buyobozi kugira ngo 
amatsinda agire amajwi angana.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)