Abajura bibye kwa Depite Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aba bajura hafashwemo umwe. Uwafashwe ni umusore uri mu kigero cy'imyaka 30. Abandi bahise biruka.

Dr Habineza avuga ko buriye igipangu, umwe agafatwa n'umushinzwe umutekano waho, ariko ngo n'abaturanyi bakaba babatabaye.

Si ubwa mbere Dr Habineza yibwe kuko no gicuku cyo ku itariki 16 Kanama 2018 abantu bataramenyekanye bahengereye abo mu rugo rwe basinziriye, burira igipangu cy'urugo biba ibikoresho bitandukanye, aho atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Icyo gihe bamwibye ibikoresho bitandukanye bifite agaciro karenze miliyoni 2 y'amafaranga y'u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Batwaye televiziyo n'ibindi bikoresho byo mu nzu. Agaciro k'ibyibwe byose hamwe ntiturakamenya neza ariko televiziyo igura nka miliyoni 1.2 Frw, ibyibwe byose hamwe bishobora kuba birengeje miliyoni ebyiri ariko ntiturabasha kubimenya byose.”

Uyu musore wafashwe ari mu bari bagiye kwiba Depite Frank Habineza yamaze gushyikirizwa Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha.

Dr Habineza ayoboye ishyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, ndetse yiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda atsindwa amatora, nyuma yiyamamariza kuba umudepite ishyaka rye ribona imyanya ibiri.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abajura-bibye-kwa-Depite-Habineza-bakomeretsa-umukozi-we-umwe-arafatwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)