Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime y'uruhererekne ya City Maid yambitswe impeta ya fiançailles na Ndayikingurukiye Fleury amusaba ko bazabana.
Ni ibirori byaraye bibaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, bikaba byahuriranye n'isabukuru y'uyu mukobwa. Byahuriranye n'isabukuru ya Diane
Ibirori byo kumwambika impeta ya fiançailles byabereye kuri Scheba Hotel mu Kiyovu.
Diane akaba yambitswe impeta na Ndayikingurukiye Fleury akunze kwita Legend, ni umusore usanzwe ukora akazi ko gufata no gutunganya amashusho.
Akaba amwambitse impeta amusaba ko bazashyingiranwa nyuma y'imyaka irenga itatu aba bombi bakundana. Diane yambitswe impeta na Fleury
Diane wamenyekanye muri City Maid akaba atazongera kuyigaragaramo kuko agace ka nyuma gaheruka gutambuka(iyi filime inyura kuri televiziyo Rwanda buri wa Kane), uyu mukobwa yari yitabye Imana, akaba atazongera kuyikinamo. Bamaze imyaka irenga 3 bakundana
http://dlvr.it/RbtStK
Post a Comment
0Comments