Angelina Gira impanga ya Miss congeniality 2012 yashyize hanze indirimbo Humura. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Angelina Gira ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’impanga ya Miss congeniality 2012 uwamahoro Ange.
Kuri icyicyumweru Ubwo kasukumedia.com twamusangaga ku rusengero yagiye gusenga twifuje kugirana nawe ikiganiro ku rugendo rwe muri muzika abasha kutuganiriza anatubwira ku ndirimbo ye nshya yise Humura yashyize hanze.
Gira hamwe n’impanga ye miss congeniality 2012.

Asobanura icyamuteye gukora indirimbo Humura n’ubutumwa burimo yavuzeko byamujemo ubwo yarari gusoma bibiriya mu gitabo cyanditswe na yobu 14:7, ngo yumvise akwiye gufata umwanya nawe akagira icyo akora mu guhumuriza ubwoko bw’Imana busa nubwihebye muriyiminsi.
Gira ari munzu y’Imana avugako ariho hamunezeza.

Mu buzima busanzwe Gira yavuzeko umuntu afata nk’icyitegererezo kuri we ari Aline gahongayire nawe wamenyekanye cyane nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda, na clarise karasira ukunze kwibanda cyane ku ndirimbo z’umuco.
mubyo azi harimo no gucuranga guitar.
Gira iyo abajijwe IGIhe yamenyeye ko afite impano yo kuririmba avugako aribintu yakuriyemo gusa akaza gukuza impano neza mu mwaka wa 2015 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yambere,
Ubu amaze kugira indirimbo 5 ateganya gushyira album hanze mu mwaka utaha wa 2021.
ahamyako umuntu muzabana ugomba kumusengera.

Nkuko bikunze kuvugwa n’abandi bahanzi bakora indirimbo zo guhimbaza Imana iyo babajijwe kubo bateganya kuzarushingana Gira nawe icyo kibazo yagisubije yisekera gusa avugako akiri kumusengera atarasubizwa.

Angelina Gira yasoje adusangiza ku ijambo ry’Imana rijya rimufasha riboneka mu gitabo cya zaburi yi 146.

The post Angelina Gira impanga ya Miss congeniality 2012 yashyize hanze indirimbo Humura. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/angelina-gira-impanga-ya-miss-congeniality-2012-yashyize-hanze-indirimbo-humura/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)