Nyuma y'uko umutoza Nabyl Bekraoui wari wungirije mu ikipe ya APR FC yemeje ko atazakomezanya n'iyi kipe, ku munsi w'ejo yasubiye iwabo muri Maroc aho yaherekejwe na bamwe mu bayobozi b'ikipe ya APR FC.
Ku munsi w'ejo ni bwo uyu mutoza ari kumwe n'umuryango we(umugore n'umwana) bahagarutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe berekeza iwabo muri Maroc.
Akaba yari yaherekejwe na bamwe mu bayobozi ba APR FC barimo umunyamabanga w'iyi kipe, Lt. Col. Sekaramba Sylevestre, bageze ku kibuga cy'indege bakaba barahise bashyikiriza uyu mutoza n'umuryango we impano babageneye. Umunyamabanga wa APR FC yari yaherekeje umutoza Nabyl Ubwo bamushyikirizaga impano
Bamushimiye umurava yagaragaje ubwo yari umutoza wa APR FC ndetse bamwifuriza ishya n'ihirwe mu mirimo ye iri imbere.
Nabyl akaba yashimiye APR FC uburyo bakoranye mu gihe cy'mwaka yari ayimazemo.
Yagize ati"ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane byimazeyo umuryango mugari wa APR FC yaba ubuyobozi, abatoza twakoranye mu gihe cy'umwaka wose, abakinnyi ndetse n'abakunzi ba APR FC ni ukuri twabanye neza cyane kurusha uko nabitekerezaga ubwo nazaga gukorera mu Rwanda, nagira ngo mbashimire cyane ubumuntu bangaragarije muri iki gihe cyose maze mu ikipe nziza cyane ya APR FC.”
Nabyl akaba yari amaze umwaka atoza APR FC nk'umutoza wungirije ndetse anashinzwe kongerera ingufu abakinnyi, yakoranaga na Adil Erradi umutoza mukuru we wanamaze kongera amasezerano muri iyi kipe. Nabyl ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege yerekeza muri Maroc
http://dlvr.it/Rbx6dJ
Post a Comment
0Comments