Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC buvuga ko impamvu butakiriye Muhadjiri ari uko buri mukinnyi wese usohotse muri APR FC neza agiye gukina hanze y'u Rwanda atari ihame ko iyo agarutse mu Rwanda ahita asubira muri iyi kipe.
Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na APR FC Umwaka ushize wa 2019 agiye muri UAE mu ikipe ya Emirates Club, muri Gicurasi ni bwo uyu musore yahamije ko yatandukanye n'iyi kipe.
N'ubwo bandukanye muri Gicurasi 2020, byari byatangiye kuvugwa ko ashobora gutandukana n'iyi kipe mu ntangiriro z'uyu mwaka, ubuyobozi bwa APR FC icyo ihe binyuze kuri visi perezida wa yo Maj. Gen Mubaraka Muganga bwatangaje ko Muhadjiri yatandukanye neza n'ikipe ndetse ko ari ku rutonde rw'abakinnyi batanze, bityo bishoboka ko yayigarukamo mu gihe yaba atandukanye n'ikipe ye ya Emirates Club.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda abantu bari biteze ko uyu mukinnyi bitewe n'uburyo yatandukanye na APR FC ahita ayisinyira, gusa siko byagenze kuko byagiye bivugwa ko iyi kipe y'ingabo z'igihugu itamwifuza, ubu ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.
Umunyamabanga wa APR FC, Rtd. Lt. Col. Sekaramba Sylvestre, ku Cyumweru ubwo berekanaga abakinnyi bashya, yavuze ko n'ubwo Muhadjiri yavuye muri iyi kipe neza ariko atari ihame ko buri mukinnyi wese uvuyemo neza ahita ayigarukamo.
Yagize ati“APR FC ni umuryango, ushobora gusohokamo wagaruka tukakwakira, ariko ntabwo bihita byikora ako kanya kuko si ihame. Hari igihe usohoka wagaruka tugasanga ntabwo uri ku rwego twifuza.”
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwo bwari bwiteguye kwakira uyu mukinnyi bitewe n'ubushobozi bwe ndetse n'uko yatandukanye n'iyi kipe neza imugurishije, gusa umutoza mukuru Adil Erradi akaba yaravuze ko atari mu bakinnyi akeneye cyane ko yifuza kugumana ikipe ye yari imaze kumenyerana akongeramo abakinnyi bakiri bato.
source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-impamvu-itasubiranye-hakizimana-muhadjiri