Uyu muvugabutumwa yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yamurikaga indirimbo ye nshya yise ‘Umutima' isanzwe ari indirimbo ya 66 mu gitabo cy'indirimbo z'agakiza.
Mu kiganiro yahaye FINE FM, yavuze ko iyi ndirimbo ari iy'agakiza ari nayo mpamvu yifuza ko abantu bayumva bakumva ubutumwa buyirimo kandi buzabafasha ari benshi.
Ati “Ni indirimbo nziza cyane twashatse kuvuga ngo tuyitunganye mu buryo bw'amajwi. Abantu bayiteho tubikora byose ngo dufatanyirize hamwe gusenga.”
Umva hano indirimbo 'Umutima'
Ev Kagame yavuze kandi ko mu buhanzi bwe yatangiye mu 2018, atajya yishyuza mu bitaramo akora kuko hari bamwe bishobora kubuza amahirwe by'umwihariko abadafite ubushobozi.
Yagize ati “Ntabwo mbikora nk'ubucuruzi, mbikora kugirango izina ry'Imana rihabwe icyubahiro. Kuko ndamutse nishyuje, ubwo se wa muntu wari kuza ari umunyabyaha noneho yari guhinduka binyuze muri icyo gitaramo cyangwa igiterane ubwo iyo nza kwishyuza nari kuba mukumiriye.”
Indirimbo ‘Umutima' ya Ev Kagame Manzi Justin ayifatanyije n'abahanzikazi b'impanga bazwi nka 'Twin Girls'.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko mu bihe biri imbere azayikorera amashusho ndetse akaba anateganya gukomeza gushyira imbaraga mu ivugabutumwa rinyuza mu ndirimbo.
Umva hano indirimbo 'Umutima'
source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ev-Kagame-washyize-hanze-indirimbo-nshya-yavuze-impamvu-atajya-yishyuza-mu-bitaramo-akora