Haruna na Papy mu marira, Yannick na Kagere ibyishimo ni byose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amwe mu makipe akinamo abanyarwanda yari yamanutse mu kibuga mu mpera z'icyumweru gishize, wari umunsi mwiza kuri bamwe, mu gihe abandi barimo Papy na Haruna bawusoje mu marira akomeye.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu ni bwo ikipe ya mbere ikinamo umunyarwanda yari yamanutse mu kibuga, ni Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi ikina mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

Iyi kipe ikaba yari yakiriye Sollentuna mu mukino w'umunsi 7. Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Sandvikens ya Mukunzi itsinze ibitego 2-1. Ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90 ndetse anatsinda igitego ku munota wa 55 cyishyuraga icya Alemayehu cyo ku munota wa 24, ni mu gihe igitego cy'intsinzi cyatsinzwe na Bellander ku munota 62.

Iyi kipe gutsinda uyu mukino byatumye ifata umwanya wa 3 n'amanota 14 mu gihe Sylvia ya mbere ifite 19.

Yannick yafashije ikipe ye kwegukana amanota 3

Umukino wari utegerejwe na benshi muri Afurika y'Iburasirazuba, ni umukino wa ½ cy'igikombe cy'igihugu muri Tanzania wahuje Simba SC na Yanga ku munsi w'ejo ku Cyumweru.

Ni amakipe yose akinamo abanyarwanda, Simba SC ya Meddie Kagere na Yanga ya Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick.

Simba SC n'ubundi yahabwaga amahirwe niyo yaje kwitwara neza itsinda uyu mukino 4-1, bituma bamwe mu basore b'abanyarwanda basoza icyumweru mu marira.

Haruna na Papy basoje icyumweru mu marira

Haruna wari umaze iminsi mu mvune itaranakira ni we wari wabanje mu kibuga yaje gusimbuirwa na Ditram Nchimbi ku munota 63, Papy we akaba yarinjiye mu kibuga ku munota wa 68 asimbuye Bernard Morrison. Kagere na we yari yari yabanjye hanze yinjiye asimbuye John Bocco ku munota wa 73.

Ibitego Simba SC byatsinze na Gerson Fraga ku munota wa 21, Clatous Chama ku munota wa 49, Luis Mikson ku munota wa 51 na Yassin Mzamiru ku munota 88 ku ishoti rikomeye Kagere yateye mu izamu umunyezamu Metacha akarikuramo undi agasongamo. Igitego cya yanga cyatsinzwe na Fei Toto ku munota wa 71.

Simba SC ikaba yahise igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Namungo yo yamaze kugerayo.

Kagere na Simba SC banyagiye Yanga bagera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'igikombe cy'igikombe


source http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-na-papy-mu-marira-yannick-na-kagere-ibyishimo-ni-byose
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)