Huye : Ishuri riherutse gusenywa n'ibiza rigiye gusimbuzwa irya etage ya miliyoni 110 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2020, ubwo Komite nyobozi y'ishyaka FPR Inkotanyi mu karere ka Huye yari yaje kwifatanya nabo mu muganda wo gusiza ikibanza kizubakwamo iri shuri rya etage.

Ni mu mudugudu wa Buremera Akagari ka Byinza, Umurenge wa Kinazi, uhana imbizi n'uwa Rusatira.

Uwimbabazi Naome utuye hafi y'ishuri ribanza rya Buremera rigiye kubakwaho etage, avuga ko abana bo muri aka gace bakora urugendo rurerure kugira ngo bagere ku mashuri y'uburezi bw'ibanza by'imyaka 9 ndetse n'imyaka 12.

Ati “Bakora urugendo rurerure kuko urabona nk'abahariya hakurya I Nyarurama, bajya kwiga hari hakurya ku Ruvugiza, abandi bakajya kwiga I Buhimba, urugendo rero ni nk'isaha kugira ngo bahagere”.

Misago Emmanuel, avuga kuri iri shuri rya E.P. Buremera hari ikibazo cy'ubucukike, ati “Twishimiye iri terambere Perezida Paul Kagame atwegereje abana bacu bigiraga mu mashuri ashaje cyane”.

Misago avuga ko bitewe n'uko aya mashuri yari ashaje haje Ibiza birayasenya biba ngombwa ko iyo bloc yose ishyirwa hasi. Ayo iyo bloc yasenywe n'ibiza yari iri niho hagiye kubakwa ishuri rya etage.

Akomeza avuga ko abana bo muri aka gace bakora urugendo rurerure iyo bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye ndetse ngo banambuka umugezi. Muri uyu mugezi mushiki wa Misago yaguye agiye kwiga.

Ati “Mushiki wanjye yagiye kwiga hari hakurya ku Ruyenzi, rimwe baza kutubwira ngo umwana wanyu arapfuye muge kumureba. Yari aguye mu mazi kuko byari ukwambuka amazi”.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba n'Umuyobozi wa FPR –Inkotanyi muri aka karere yavuze ko ibi byumba 8 bigiye kubakwa mu buryo bwa etage bizagabanya ikibazo cy'ubucucike n'ikibazo cy'abakoraga ingendo ndende bajya kwiga muri 9YBE na 12YBE.

Ati “Turimo turabyubaka mu rwego rwo gukemura ibibazo 2, ikibazo cy'ubucukike mu mashuri ndetse n'ikibazo cy'ingendo ndende. By'umwihariko uyu munsi twaje kubatera inkunga hano kugira ngo badasigara inyuma y'abandi”

Yakomeje agira ati “Dukomeza gusaba imisanzu y'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kugira nabo bakomeze batange imisanzu yabo binyuze mu miganda kugira ngo ibi byumba by'amashuri turusheho kubyubaka kuko nibyo batuma dukemura ibyo bibazo, kandi nicyo umuryango RPF inkotanyi ubereyeho gukemura ibibazo by'abaturage”.

Jean de Dieu Nsengimana, uhagarariye urubyiruko muri Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi mu karere ka Huye yabwiye UKWEZI ko ibikorwa bakoze ari ugusiza ikibanza, gutunda amabuye azakoreshwa mu kubaka umusingi.

Ati “Gukora ibi bikorwa byo gutanga umusanzu wacu nk'urubyiruko mu kubaka amashuri ni ugushimangira ya mvugo twatojwe tukanayitora ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu kandi zubaka”.


Nsengimana Jean de Dieu, uhagarariye urubyiruko muri komite nyobozi ya FPR-Inkotanyi mu karere ka Huye

Abagize Komite Nyobozi ya FPR mu karere ka Huye bitabiriye uyu muganda banakusanyije umusanzu w'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 150 mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa cyo kubaka iri shuri.

Biteganyijwe ko iri shuri rya etage rigiye kubakwa muri Buremera rizuzura rifite agaciro ka miliyoni 110 z'amafaranga y'u Rwanda habariwemo n'imirimo izakorwa n'abaturage mu miganda.

Muri rusange mu karere ka huye harimo kubakwa ibyumba 461, ubwiherero 567, n'ibikoni n'ibikoni 90. Ibi bikorwa byose no gushyira intebe muri aya mashuri bizatwara miliyari 1,3.


Umuyobozi w'Umurenge wa Kinazi na Meya wa Huye Ange Sebutege, bafatanyije n'abaturage gusiza ikibanza



Abaturage bishimiye gufatanya n'abayobozi ba FPR mu karere ka Huye mu muganda wo gutunganya ahagiye kubakwa ishuri rya Etage



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Ishuri-riherutse-gusenywa-n-ibiza-rigiye-gusimbuzwa-irya-etage-ya-miliyoni-110
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)