Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zandikanye ubuhanga ariko ziri no mu mudiho wa kinyafurika, zirimo nka; Ni danger, Ni uwacu, Abana babi n’izindi nyinshi zamenyekanye cyane,kuri ubu imyiteguro yo kumurika arubumu ye ya 3 yise inkuru nziza irarimbanyije doreko kuri uyu wa 17 Nyakanga aribwo azayimurika mu buryo budasanzwe.
Umwe mu bayobozi ba KIKAC inzu y’umuziki isanzwe ireberera inyungu z’uyu muhanzi danny vumbi UHUJIMFURA Jean Claude yatangaje ko igitaramo cyizaba gica ku mateleviziyo atandukanye yahano mu Rwanda ndetse kugeza ubu Danny vumbi ndetse na KIKAC muri rusange bashimira buri wese ukomeje kugira uruhare mu myiteguro y’iki gitaramo harimo n’abikorera kugiti cyabo bakomeje kubafasha umunsi ku munsi.
Aho yashimiye Genesis Tv,isibo The MK1 TV izaba ikinyuza live Kuri YouTube na Musanze caves hotel ibarizwa mu majyaruguru ndetse na neptunez band izaba isusurutsa abantu kuri uriyanmunsi.
Yongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda ko kugura indirimbo ziri kuri iyi arubumu inkuru nziza bigikomeje Aho Ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ubundi bakazikugezaho kuri flash disk cg email.
Tubibutseko iki gitaramo dany vumbi azaba aherekejwe na Mico the best basanzwe banabana muri KIKAC,marina,bruce Melodies
Kugeza ubu biteganyijweko isibo tv isanzwe iboneka kuri startimes na Genesis Tv iboneka kuri canal+ utibagiwe na MK1 Chanel ya YouTube zizagicishaho live Kuri uyu wa 17 Nyakanga.
source https://www.hillywood.rw/?p=74881