Guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, umudugudu wa Kadobogo Akagari ka Kigali umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya Guma mu rugo warimo kuva tariki 26 Kamena.
Imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama ; umurenge Kigarama mu karere ka Kicukiro n' Umudugudu wa Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro yagumishijwe muri Guma mu rugo.
Imidugudu ya Tetero, Indamutsa n'Intiganda yo mu kagari ka Tetero umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yashyizwe muri guma mu rugo mu gihe cy'iminsi 15 ishobora kongerwa.
Umudugudu ushinzwe muri guma mu rugo, inzira ziwusohokamo zishyirwaho ibimenyetso zikanashirwaho abapolisi kugira ngo hatagira uwusohokamo.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abatuye mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z'ibanze n'iz'umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.
Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w'ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z'abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Imidugudu-3-yashyizwe-muri-Guma-mu-rugo-hakurwamo-umwe