Uyu muhanzikazi uririmba muri Ambassadors kuva mu 1998, yavuze ko ubusanzwe abahanzi baririmba indirimbo zizwi nk'izi'Imana bakora cyane kubw'umuhamagaro ariko nabo bakenera amafaranga cyangwa ubushobozi bwo gutunganya indirimbo kugira ngo zigere ku bantu zikoze neza.
Avuga ko kubona ubwo bushobozi bikomeza kuba imbogamizi kuko abantu badakunda kumva indirimbo z'aba bahanzi baririmba 'Gospel' ngo babashyigikire nabo babpne ubwo bushobozi.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na FINE FM, kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, ubwo yagarukaga ku rugendo rwe nk'umukristo, umuririmbi ndetse n'ubuzima bwe busanzwe.
Yagize ati “Ibintu by'Imana birasharira, abantu benshi bakunda iby'Isi, uzarebe indirimbo dukora tuzishyira kuri YouTube abantu ntibazirebe ndetse burya n'iyo umuntu ari kumva radio akumvaho indirimbo y'Imana ahita ahindura akigira ahandi.”
Mbabazi avuga ko yavukiye I Masaka muri Uganda, nyuma umuryango we ukaza gutaha mu gihugu kimwe n'abandi banyarwanda bose bari barahejejwe ishyanga.
Avuga ko nk'umuntu wavukiye mu muryango w'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi, yakuze aririmba muri korali cyane ko na Se umubyara yari umuririmbyi, nyuma bageze mu Rwanda atangirira muri korali y'I Gikondo ariho yaje kuva mu 1998, yinjira muri Ambassadors.
Mbabazi uretse kuba aririmba muri Ambassadors kuri ubu nawe afite indirimbo ze bwite zirimo iyitwa ‘Nyemerera, COVID19 n'izindi.
Mbabazi avuga ko kugira umugabo we umushyigikira mu mpano ye yo kuririmbira Imana ari kimwe mu byamusunikiye ku gukora umuziki igihe abona afite umwanya wa nyuma yo kuba muri Korali.
Reba hano indirimbo za Mbabazi Milly Kamugisha
http://dlvr.it/RbSZBf
Post a Comment
0Comments