Miss Shanitah yatangiye gukusanya inkunga yo guhangana n'ibibazo by'inda ziterwa abangavu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko imyaka ishira indi igataha niko raporo zisohoka zigaraga imibare iteye impungenge y'abangavu baterwa inda mu Rwanda, yiyongera ku gipimo cyo hejuru kandi bikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo imibereho mibi, kubicira ahazaza n'ibindi.

Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango iheruka gutangaza ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bakabyarira kwa muganga bari 17 849, mu 2017 bari 17337, mu 2018 bagera kuri 19 832 mu gihe hagati ya Mutarama-Kanama 2019 bari 15 596.

Nta gushidikanya ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda kiri muby'inguti bihangayikishije u Rwanda nk'uko byanashimangiwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard mu Ugushyingo 2019, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

Miss Shanitah nk'umwe mu bavuga rikumvikana by'umwihariko mu rubyiruko ndetse akaba yarabaye Miss Supernatural mu 2019, avuga ko iki kibazo kuri we abona giteye inkeke ari nayo mpamvu agomba gufata iya mbere mu gutanga umusanzu we.

By'umwihariko ubwo yari mu irushanwa rya Miss Supranational yari afite umushinga ujyanye no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, gusa kubera icyorezo cya COVID19 yakomwe mu nkokora ari nayo mpamvu kuri ubu agiye kwifashisha ikoranabuhanga mu gukusanya inkunga yo gukora ibi bikorwa.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kubera ko amashuri agiye gutangira by'umwihariko aba babyeyi baba barabyaye inda zitateganyijwe bazagorwa no kubona ubushobozi bwo kubajyana mu mashuri ari nayo mpamvu yatangije ubu bukangurambaga.

Ubu bukangurambaga yise “Stand for Vulnerable teenage mothers” bwatangijwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, binyuze ku rubuga rwa GoFundMe, aho hashakishwa amapawundi ibihumbi 10 [Ni hafi Miliyoni 10 Frw].

Abari mu Rwanda bashaka gutera inkunga ubu bukangurambaga bwa Miss Umunyana Shanitah bashyiriweho uburyo bwa Mobile Money, aho ukanda *182*8*1*33311*Amafaranga#.
Miss Shanitah wahagurukijwe n'ikibazo cy'inda ziterwa abangavu, arasaba abanyarwanda n'abandi bose kumushyigikira

Miss Shanita yagize ati “Iki ni ikibazo gihangayikishije cyane, by'umwihariko byaragaraye mu Burasirazuba ko ariho icyo kibazo kiri cyane ko abana b'abangavu baterwa inda bagahita bava mu mashuri biturutse ku bibazo by'uko babyaye bakiri bato.”

Imibare y'abangavu batewe inda Minisiteri y'Ubuzima yabashije kumenya igaragaza ko umwaka wa 2018 warangiye Akarere ka Nyagatare kari ku isonga n'abana 1465 batewe inda, Gatsibo 1452, Gasabo 1064, Kirehe 1055 na Bugesera 925.

Umunyana Shanitah avuga ko azahera mu Ntara y'Uburasirazuba nk'ahakomeje kwibasirwa n'ibi bibazo, asaba by'umwihariko abana b'abakobwa kwirinda imico ishobora kubagusha ku gusambanywa cyangwa guterwa inda igihe kitaragera.

Yagize ati “Abakobwa ubwabo nabo bakwiriye kwirinda, kujya mu bagabo ntabwo aribyo bizatuma bagira imibereho myiza, nababwira kwirinda cyane ko ingaruka zigaragara ari uko guterwa inda kandi abenshi bigiraho ingaruka ni abo bo mu cyaro baba badafite ubsuhobozi kuko nyuma yo guterwa inda imibereho iba mibi kurushaho.”

Miss Shanitah avuga ko n'abagabo bagomba kugaragaza uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu cyane ko haba harimo bashiki babo n'abana babo.

Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko umubare w'abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu mwaka wa 2017 ugera ku bana 19,832 mu mwaka wa 2018.

Nyamara imibare itangwa n'ubushinjacyaha bukuru igagaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bakiriye dosiye 2,996 z'abasambanyije abana.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Miss-Shanitah-yatangiye-gukusanya-inkunga-yo-guhangana-n-ibibazo-by-inda-ziterwa-abangavu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)