Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Suprantional Rwanda 2019, yatangije ubukangurambaga bugamije gusubiza abana mu ishuri abayacikirije ndetse no kurwanya inda ziterwa abangavu.
Ni mu gikorwa yise ‘Stand for Vulnerable teenage mothers' aho harimo gushakishwa amafaranga angana n'amapawundi ibihumbi 10, ni ukuvuga amafaranga asaga miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda.
Bimwe mu byo Miss Umunyana Shanitah yiyemeje gukora harimo gushakira ishuri abana baritaye, amafaranga yo kubishyurira, ndetse n'abashaka kwiga imyuga azabafasha.
Inda ziterwa abana b'abangavu ni kimwe mu bihangayikishije u Rwanda, kuko aba bana bahura n'ibibazo bikomeye kuko bibaviramo kureka ishuri, guhohoterwa n'ababyeyi babo bamwe bikanabaviramo kwirukanwa mu miryango yabo.
Ku munsi w'ejo ku Cyumweru ni bwo Umunyana Shanitah yatangije ubu bukangurambaga binyuze muri gahunda yise GoFundMe.
Ku bantu bifuza gutera inkunga ubu bukangurambaga, wakoresha uburyo bwa Mobile Money wakanda *182*8*1*33311*Amafaranga#.
Imibare ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango igaragaza ko abana 70.614 batewe inda mu 2016 kugeza mu 2018.
source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-umunyana-shanitah-yatangije-ubukangurambaga-buzafasha-benshi