Muhanga/Mushishiro: Ntakongera kugenda ibirometero bisaga 18 no kwambuka bajya Ngororero kwiga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, bifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Mushishiro, Akagari ka Rwasare mu muganda wo kubaka ibyumba 9 by’amashuri. Ni igikorwa kije gukura ahakomeye abana bakoraga ibirometero bisaga 18 bajya kwiga, abandi bakambuka Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero, ibintu byari ikibazo ku bana, ababyeyi n’ubuyobozi muri rusange.

Yaba Ababyeyi, ubuyobozi ndetse n’abana, bahuriza ku kuvuga ko iyubakwa ry’ibi byumba rizakemura ikibazo gikomeye muri aka gace, aho abana bakoraga ingendo z’ibirometero bisaga 18, abandi bakambuka Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero, ugasanga haba kuri bo ndetse n’ababyeyi biteje imihangayiko, ari nako bamwe mu bana bigaga nabi abandi bagata amashuri.

Aha haratunganyirizwa umuhanda wari usanzwe ahabangamiye ahagomba kubakwa ibyumba by’amashuri.

Nzayisenga Marie Christine, umwe mu babyeyi avuga ko abana byabagoraga ndetse bamwe bikabaviramo gucikiriza amashuri bitewe n’imvune bahuraga nazo, baba abakora ingendo ndende n’abambukaga Nyabarongo bajya mukarere ka Ngororero. Avuga ko byagiraga ingaruka ku myigire y’abana ariko kandi bikanatera ababyeyi guhangayika yaba mu myigire n’umutekano w’abana babo.

Ati“ Umwana warangizaga imyaka itatu yisumbuye, bamwe bajyaga I Nyarusange ahari urugendo rw’amasaha abiri n’igice cyangwa atatu, abandi bambukaga Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero. Nk’igihe cy’imvura wasangaga umwana abyuka yiganyira, ugasanga akurijemo no gusiba, ugasanga urabyuka umuhendahenda ngo abyuke ajye kwiga, hakaba n’abacikiza amashuri bitewe n’izo mvune z’urugendo. Aya amshuri aje akenewe, biraturuhura twese ababyeyi n’abana”.

Nsengimana Merikiyasi, avuga ko umwana we kimwe n’abandi bagorwaga no kubona aho bakomereza amasomo kubarangizaga imyaka itatu( Tronc Commun). Ati“ Abana bacu bigaga kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatatu, baba bimukiye muwa kane bigasaba ko bakora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri n’igice, abandi bakambuka bibagoye Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero. Byatugoraga cyane nk’ababyeyi, abana bamwe bikagera n’ubwo bava mu ishuri kubera izi mvune, ariko ubu ikibazo kirakemutse”.

Yamuragiye Florence, umwe mubana bambuka Nyabarongo ajya mu karere ka Ngororero kwiga, agira ati“ Narangije kwiga ikiciro rusange-Tronc Commun nkomeza njya Ngororero kwiga section. Twahuraga n’imbogamizi zo kwambuka uruzi baduca amafaranga menshi, dufite urugendo rw’amasaha abiri, bidusaba kuzinduka kuko ari kure hakaba no gukererwa amasomo”. Akomeza avuga ko bamwe mu bana bananirwaga amasomo bakava mu ishuri.

Musabwa Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro avuga ko aya mashuri aje gukemura ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende, ariko kandi n’imihangayiko y’ababyeyi ku bana babo, ko kandi bizagabanya umubare w’abataga amashuri n’ubucucike bw’aho bajyaga ari benshi.

Musabwa Aimable, Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro.

Avuga ko ahafi abana bashoboraga kujya kwiga hari ishuri rifite umwaka wa 4, 5, n’uwa 6 muri uyu murenge ari ahantu bakoreshaga urugendo rwa kilometero zisaga 18. Abenshi mu bana ngo ni abambukaga Nyabarongo bajya mu Murenge wa Nyange wo mu karere ka Ngororero, ahantu hari hateje ibibazo cyane nko mu gihe Nyabarongo yuzuye.

Kayitare Jacqueline, Chairperson w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere Muhanga akaba ari nawe muyobozi w’aka karere, yasabye abaturage kumva ko iyubakwa ry’aya mashuri bagomba kurigira iryabo, kuko rije kubakuriraho imihangayiko bagiriraga abana babo, ariko kandi no kuruhura abana mu ngendo bakoraga bajya kwiga kure y’imiryango yabo.

Mayor Kayitare aganira n’abitabiriye uyu muganda.

Yababwiye ko guhitamo kubaka ibi byumba by’amashuri muri uyu murenge bitaje ari impanuka kuko hari n’ahandi byari bikenewe. Gusa na none ngo bari mu bari babikeneye cyane, ariko zimwe mu mpamvu ngo ni uko uyu murenge kugeza ubu witwaye neza mu gutanga Mituweli ya 2020-2021, bigaterwa kandi n’uko bamwe mu bana bataga urukundo rw’ishuri bitewe n’imvune z’ingendo ndende bakoraga, hamwe no kwanga ubucucike bw’aho bajyaga ari benshi.

Meya Kayitare yagize kandi ati“ Twashatse rero korohereza abana ngo baze bigire hafi, batangirire hano baharangirize batahane Dipolome. Turasaba buri wese kumva ko iki gikorwa kimureba. Abana bacu imvura yagwaga ntibajye kwiga, wabona bwije kubagiyeyo ugahangayika wibaza uti noneho ntibari bugere hano”. Yakomeje yibutsa ko ntawe usabwa byinshi muri iki gikorwa, ko nuzafata isuka ugaharura, uzafata itafari ugahereza azaba atanze umusanzu we.

Kubanyamurango ba RPF-Inkotanyi, Meya kayitare yabasabye kwibuka ko RPF itajya itsindwa, ko nta gikorwa na kimwe yateguye ngo ikinanirwe, bityo ko ntawe ukwiye gusebya umuryango muri iki gikorwa kimwe n’ibindi byose, ko  kandi aya mashuri adakwiye kuza ari igisubizo gisize ibibazo.

Ahakozwe uyu muganda, hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri icyenda by’uburezi bw’imyaka 12, hazubakwa kandi ubwiherero umunani. Bizubakwa mu buryo bw’igorofa mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka. Ni amashuri azubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi.

Muri rusange, muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari y’umwaka 2020-2021 mu karere ka Muhanga bafite kubaka ibyumba by’amashuri 380 n’ubwiherero 543. Barimo kandi gusoza indi gahunda y’ibyumba 117, birimo 44 byarangiye, naho 73 bigeze kumusozo.

Uwo muhanda niwo uri kwimurwa kuko, hubatswe ibyumba by’amashuri waba unyura hagati mu kigo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



source http://www.intyoza.com/muhanga-mushishiro-ntakongera-kugenda-ibirometero-bisaga-18-no-kwambuka-bajya-ngororero-kwiga/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)