Ngororero : Babiri bakurikiranyweho kwararika ibigori by'abaturage ½ cya hegitari, birakekwaho babikoreshweje n'urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basore umwe afite imyaka 32 undi akagira imyaka 30. Batawe muri yombi kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020 saa cyenda z'umugoroba.

Byabereye mu mudugudu wa Gasiza,akagari ka Gasiza,umurenge wa Muhanda,akarere ka Ngororero.

Ibigori byatemwe ni ibya Uwiduhaye Edouard w'imyaka 30,Nshimiyimana Toto w'imyaka 27, Ngirarubanda w'imyaka 65, Saraba w'imyaka 60 na Ndyamiyemenshi Suzana w'imyaka 63.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanda Hibukimfura Jean Pierre yemereye Ikinyamakuru UKWEZI ko aya makuru ari impamo avuga ko abatawe muri yombi basanzwe bazwiho kugira urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nta kibazo abakekwa basanzwe bafitanye na ba nyiri imirima. Abakekwa basanzwe bazwiho kugira urugomo no kuba bakoresha ibiyobyabwenge”.

Aba basore bafatanywe amabure atatu y'urumogi. Gitifu Hibukimfura Jean Pierre avuga ko nk'ubuyobozi bw'umurenge wahora bakora ubukangurambaga basaba abaturage kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ati "Nta cyiza cyabyo".


Ingingo ya 187 mu itegeko ngenga rishyiraho ibyaha n'ibihango ivuga ko Umuntu wese, ku bw'inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by'ubuhinzi n'ubworozi n'ibindi bintu by'undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngororero-Babiri-bakurikiranyweho-kwararika-ibigori-by-abaturage-%C2%BD-cya-hegitari-birakekwaho-babikoreshweje-n-urumogi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)