Zari Hassan, umuherwekazi w'umugande uba muri Afurika y'Epfo yavuze ko yakorewe ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko yajyaga akubitwa.
Zari ni umugore w'abana w'abatanu harimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana muri 2017 bari baranashakanye ndetse n'abandi 2 yabyaranye n'umuhanzi Diamond Platnumz babanaga nk'umugore n'umugabo bakaza gutandukana muri 2018.
N'ubwo yavuze ko yakorerwaga ihohoterwa ntabwo yigeze yerura avuge uwamukoreye ihohoterwa hagati y'aba bagabo uko ari 2 cyane ko bose yabanye nabo nk'umugore n'umugabo.
Abinyijije kuri Instagram ye, Zari yavuze ko yahohoterwa ku mubiri ndetse ko byasabye ubutwari bwinshi kugira ngo abirenge.
Yavuze kandi ko yumvaga ko naramuka atandukanye n'umugabo nta muntu uzamwemera, agirwa inama yo gukomeza kwishima mu mitungo bafite ko wenda igihe kizagera bigahinduka.
Yagize ati“kenshi nabazwaga impamvu nshaka gusiga imitungo yose nkagenda kandi hari abandi bagore bayikeneye. Niswe igicucu. Ariko ntabwo bari bazi ibirimo kubera inyuma y'amarido. Nkibaza igihe ibi byose bizarangirira, ese ni uwuhe mwanya mwiza wo kuvuga ko bihagije? Nta gihe nyacyo, reka mbabwire byose ni wowe ubitangira.”
Akomeza avuga ko impamvu benshi bahohoterwa bagaceceka ari uko baba bafite ubwoba bw'uko bari bufatwe cyane ko bamwe baba ari ibyamamare.
Yagize ati“bisaba imbaraga nyinshi kuvuga ngo ‘ibi birahagije'. Nari nkwiye gutegereza ntavuze ikintu? Tuba dufite ubwoba by'umwihariko icyo abantu bazavuga, wenda bazancira urubanza ko ari njye wabyizaniye kuko twari dufite umubano mwiza. Icyo imiryango yacu izavuga. Ndi icyamamare bizazana icyasha ku izina ryanjye n'ibindi. ”
Zari avuga ko n'ubwo baceceka bibwira ko bizarangira bidashobora kurangira kandi uko umugore yaba ameze kose yaba ari mwiza cyangwa mubi adakwiye guhohoterwa.
Zari atangaje ibi nyuma y'abandi bakobwa batandukanye baherutse kuvuga ko ihohoterwa bagiye bakorerwa, abo barimo umukunzi w'umuhanzi Davido, Chioma Avril Rowland. Si uyu gusa kuko na Wema Sepetu na we aherutse gutangaza ukuntu yahohoterwaga n'umuhanzi Diamond Platnumz bakundanaga, uyu muhanzi kandi akaba ari umwe mu babanye na Zari Hassan nk'umugore n'umugabo.
source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-ya-wema-sepetu-zari-yavuze-ihohoterwa-ryo-mu-rugo-yakorerwaga