Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbiza Imana, René Patrick yambitse impeta ya fiancailles umunyamakurukazi Tracy Agasaro ukorera KC2, televiziyo y'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru(RBA).
Ni umuhango waraye ubaye mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020 aho yatunguye uyu mukobwa amusaba ko yazamubera umugore.
Uyu musore wari wicaye imbere ya piano hagati y'indabyo ziteguye mu ishusho y'umutima ahantu hasa neza, inyuma ku rukuta handitse amagambo y'icyongereza agira ati“let the world know”. Bivuze ngo “reka isi ibimenye.” Aho Tracy yambikiwe impeta
Patrick yari yambaye umupira w'umukara n'ipantalo y'umukara, na Tracy na we akaba yinjiye yambaye ikanzu y'umukara.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tracy yagiye ashyiraho amafoto atandukanye agaragaza ko yishimiye bikomeye kwambikwa iyi mpeta.
Ifoto imwe yagize ati“navuze yego ku rukundo rw'ubuzima bwanjye.” Indi agira ati“urakoze Mana.” Ahandi ati“ndagukunda cyane rukundo rwanjye.”
Rene Patrick umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamenyekanye mu ndirimbo nka Arankunda, Ni byiza n'izindi zinyuranye. View this post on Instagram
I love you sooo much My Love @renepatrickofficial
A post shared by Tracy Agasaro (@tracyagasaro) on Jul 17, 2020 at 2:31pm PDT View this post on Instagram
🥰Engaged to the Man of My Dreams🥰
A post shared by Tracy Agasaro (@tracyagasaro) on Jul 17, 2020 at 2:19pm PDT View this post on Instagram
THANKS GOD ❤
A post shared by Tracy Agasaro (@tracyagasaro) on Jul 17, 2020 at 2:17pm PDT View this post on Instagram
I said Yes to the Love of My Life 17❤07❤2020
A post shared by Tracy Agasaro (@tracyagasaro) on Jul 17, 2020 at 2:16pm PDT
http://dlvr.it/RbtSwl
Post a Comment
0Comments