Umutoza mukuru w'ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yahumurije Yannick Bizimana amubwira ko amagambo yatangaje mbere yo kwinjira muri iyi kipe ko atazamukoraho ko we icyo areba ari ubushobozi bwe mu kibuga.
Mu ntangiriro z'ukwezi gushize kwa Kamena 2020 ubwo byatangiraga kuvugwa ko uyu musore azerekeza muri APR FC, hasohotse amajwi ye avuga ko agiye kujya arisha ifi inkoko nagera muri APR FC, akaba akize inzra yo muri Rayon Sports.
Ni amagambo atarakiriwe neza n'abantu bose aho bamwe bavugaga ko APR FC nyuma yo kumva aya magambo ishobora kwisubiraho ikaba itamugura.
Ubwo ejo yari amaze kwerekanwa mu ikipe ya APR FC, Yannick Bizimana abajijwe kuri aya magambo yatangaje, yagize ati“nta kintu kinini nabitangazaho. Gusa wenda n'uko bashatse kubiha inyito itari yo bikaba ibintu birebire n'aho uwo nabwiraga azi neza icyo nashakaga kuvuga.”
Umutoza w'iyi kipe, Adil Erradi Mohammed, akaba yahise ahumuriza uyu musore amubwira ko atitaye kubyo yavuze ahubwo areba ubushobozi bwe mu kibuga.
Yagize ati“humura mwana amagambo wavuze ntayo nitayeho, icyo mpa agaciro ni ubushobozi bwawe mu kibuga.”
Yannick Bizimana yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Muhanga, akaba yamaze gusinyira APR FC amasezerano y'imyaka 2.
source http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-adil-erradi-yahumurije-bizimana-yannick