Umwana wari waraburiwe irengero yabonetse nyuma y'imyaka 2 aho buri wese atakeka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkuru yavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika birimo CNN n'Ibiro Ntaramakuru by'Abanyamerika Associated Press.

Kuri iyi nshuro Ikinyamakuru UKWEZI tugiye kubagezaho imbumbe y'iyi nkuru kuva itangiye kugeza ku musozo wayo. Turifashisha inkuru yatambutse ku kinyamakuru Bedtimez.

Mu mwaka wa 2002 nibwo uyu mwana w'umuhungu Richard Chekevedia yavutse, avuka n'ubundi ababyeyi batabanye neza. Papa w'uyu mwana Michael ni umusirikare ukomeye mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y'igihe gito uyu mwana Ricky avutse se yagiye mu butumwa bw'akazi muri Iraq, umwana asigarana na nyina. Ubutumwa bw'akazi burangiye Michael yaratashye ataha akumbuye umwana we cyane.

Ageze iwabo muri Amerika, umugore we Shannon amubwira ko kugira ngo amwemerere guhura n'umuhungu we Ricky agomba kubanza kwemera ko bajya mu nkiko bagahindura uburyo bari barahisemo bwo kurera uyu mwana.

Shannon na Michael bari barahisemo ko bombi bagomba kugira uburenganzira bungana kuri uyu mwana wabo, gusa sibyo umugore yashaka. Umugore yashakaga ko uyu mwana yajya arerwa na se mu gihe runaka, nyuma akazongera akarerwa nase bityo bityo.

Umugabo kuko yari afite amatsiko yo kongera kubona umwana we nk'umuntu wari umaze igihe mu butumwa bw'akazi yarabyemeye ikibazo kijya mu rukiko.

Ku munsi Shannon na Michael baombaga kwitaba ubucamanza, Shannon ntabwo yagaragaye mu rukiko. Kuva icyo gihe muri 2007 umwana ntiyongeye kugaragara.

Michael yajyanye ikibazo kuri polisi avuga ko yabuze umwana we, Polisi irashakisha ahantu hose itanga amatangazo umwana arabura burundu.


Michael atanga ikiganiro kuri Associated Press

Nyuma y'imyaka 2, ni ukuvuga muri 2009, Michael agahinda karamwishe, nomero itazwi yaramuhamagaye imubwira ko umwana ashobora kuboneka bagiye gusaka kwa nyirabukwe.

Polisi yari yarasatse urugo rwa Diane Dobbs, nyina wa Shannon umwana arabura. Kuri iyo nshuro polisi yasubiyeyo isaka yitonze ibona ahantu hari akabati k'imyenda garde robe, ikigijeyo ibona umuryango winjira ahantu hafunganye cyane hagati y'inkuta ebyiri niyo yasanze uyu mwana.

Uyu mwana akimara kuboneka, yasohotsemo aho hantu yarangiritse abite ibibazo byo mu mutwe kubera kubaho ahantu hafunganye atiga,adakina n'abandi bana bo mu rungano rwe.

Mbere y'uko uyu mwana aboneka nyirabukwe wa Michael yagendaga avuga ko uyu mwana kuba yarabuze byatewe na se, akavuga ko se yahoraga amuhohotera.

Uyu mwana amaze kuboneka se yarishimye ariko n'ubundi ikibazo ntabwo cyari kirangiye kuko umwana ntabwo yari ameze neza.

Kimwe mu bintu byababaje Michael nyuma yo kubona umwana we ni ukuba atarabashije ku mubona mbere y'igihe kandi umwana atari kure ye.

Polisi yahise ita muri yombi Shannon Wilfong na nyina Diane. Shannon yari akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta umwana naho nyina Diane Dobbs akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha mu gushimuta umwana.

Mu kwiregura Dobbs yavuze ko umwana atigeze arenza iminota 10 ku munsi ari hagati ya za nkuta. Michael yabwiye Associated Press ko ibyo Dobbs yabwiye urukiko byari ibinyoma. Abishingira ku buryo umwana we yari yarangiritse mu mutwe n'uburyo yaturumbutse agahunga abantu ubwo polisi yamusangaga aho yari yarashishwe.


Aho umwana wabonetse

Urukiko rwakatiye Shannon igifungo cy'imyaka 12 n'amande ya 1500$ naho nyina akatirwa iminsi 12 y'igifungo n'amande ya 1000$.

Michael niwe wasigaranye inshingano zo kwita ku muhungu we no kumufasha kugaruka mu buzima busanzwe. Byatumye asezera mu gisirikare kugira ngo abone umwanya uhagije wo kumwitaho.

Bagiye basohokera ahantu nyaburanga, bakajyana koga mu migezi kugira ngo Ricky yumve urukundo rwa kibyeyi.

Nyuma yo gufungurwa, Diane Dobbs yabeshyuje amakuru yari yaratanze mbere yemeza ko Michael atigeze ahohotera Ricky.

Shannon nawe yarangije igihano ubu abanye neza n'umugabo we Michael ndetse Michael yarongeye asubira mu kazi asigaye akorera mu rwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinzwe imfungwa n'abagororwa.

Si cyo kirego cyonyine

Ikibabaje iyi nkuru Ricky si umwihariko we kuko muri Minnesota we yahishe abana be babiri imyaka 2 igashira kugira papa wabo atababona.



source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umwana-wari-waraburiwe-irengero-yabonetse-nyuma-y-imyaka-2-aho-buri-wese-atakeka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)