Nitwa Uwizeye Marie Aime ntuye i Kigali ninaho nkorera. Ubwo papa wanjye yitabaga Imana, nari mfite imyaka 22, umuhungu twakundaga twari tumaze imyaka 2 dutandukanye. Urupfu rwa papa wanjye rwarambabaje cyane kuko yari umuntu ukomeye cyane mu buzima bwanjye yari amfatiye runini kandi niwe wari udutunze kuko mama ntakazi yagiraga. Ku kiriyo cye ntakindi kintu nari mfite mu mutwe uretse kwibaza uko ubuzima bwanjye buzakomeza papa wanjye adahari, numvaga bitashoboka ko nakomeza kubaho ntamufite. Ibyo byatumaga nirirwa ndira nkarara ndira sinasinziraga. Ku kiriyo habaga hari abantu benshi, kuburyo twasasaga hasi kugira ngo abantu bose babashe kuhakwirwa. Ariko nubundi kuko bari benshi cyane, uwabaga afite ibitotsi yarihengekaga akaryama byagabanuka akabyuka agaha umwanya undi, kandi buri muntu akaryamisha urubavu kugira ngo tuhakwirwe, ibyo byatumaga turyama twivanze abakobwa n’abahungu kuko buri muntu yaryamaga ahari umwanya, ntabwo ibitotsi byari kukwica kandi ubona ko mu cyumba cy’abahungu harimo umwanya. Njye byari bigeze ku munsi wa 4 ntaryama, muri iryo joro numva ngize ibitotsi mba nihengetse ho gato agatotsi karanyiba ndasinzira. Nasinziye iminota mike cyane mu kujya gukanguka mpita numva hari umuntu wanturutse inyuma atangira kunsambanya, kuko nari naryamye iruhande rw’umuhungu ndyama namushyizeho ikibuno kwihangana biramunanira, ubwo rero nakangutse irimo. Nanjye nkikanguka numva nibyiza, numva nabishakaga, ndamureka arabikora ararangiza. Urabyumva ko atari yabipanze ntagakingirizo yari yitwaje, ibyo rero byatumye antera inda. Hashize ibyumweru 2 nahise menya ko ntwite, kandi umuntu twari twaryamanye sinamumenye kuko hari nijoro, ariko numvise impumuro ye ndamukeka kuko nari nzi umubavu akunda kwitera. Nkimara kumenya ko ntwite narabimubwiye, arabyemera ko ari we twaryamanye, ariko ambwira ko ntacyamwemeza ko umwana ari uwe kuko ntagihamya na kimwe kerekana ko iryo joro ari we wenyine twabikoze kuko kubwe abona ko hashobora kuba hari n’abandi twasambaniye ku kiriyo cya papa. Gusa kurundi ruhande byanamuteye isoni ukuntu yamfatanyije n’urupfu rwa papa akankorera ibintu nka biriya, kuko kubwanjye kuba narakakunze nkumva ari kubikora nkamureka, si uko gusa byari byiza ahubwo ninuko nari nihebye numva ejo hazaza hanjye ntahagirahari. Ariko uretse kwijijisha nawe arabizi ko umwana ari uwe gusa yamwihakanaga kugira ngo ntamwaka indezo. Kubw’amahirwe naje kurangiza kwiga kaminuza mbona akazi keza, mbasha kongera gufata ubuzima bwanjye mu biganza, nita k’umuryango wanjye no k’umwana wanjye. Uwo musore twabyaranye abonye ko maze gutera imbere, yaje kunsaba imbabazi ndetse ansaba ko twabana tugafatanya kurera umwana wacu, ariko nahise mbibona ko atari urukundo rumugenza ahubwo ari amayeri yo kugira ngo andye amafaranga. Ubu rero ndashaka umuhungu ufite gahunda twakundana tukibanira akamfasha kurera umwana. Nawe abaye afite umwana ntakibazo twafatanya kurera abo dufite ndetse tukabyara n’abandi. Ndashaka umusore uri hagati y’imyaka 30 na 35 kuko njye mfite 27 akaba atari mugufi kandi nawe abaye yarize byaba ari akarusho. Uwaba abyujuje yanyandikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://imbere.com/uwo-twabyaranye-yihakanye-umwana-none-ndashaka-umuhungu-twakwibanira-akamfasha-kumurera/