Yannick Bizimana yavuze impamvu yatandukanye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusinyira ikipe ya APR FC, rutahizamu Bizimana Yannick avuga ko nta y'indi mpamvu yatumye atandukana na Rayon Sports uretse kuba yarahoze yumva ashaka gukinira APR FC cyane ko ari yo makipe buri mukinnyi wese mu Rwanda akina aharanira kujyamo.

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, APR FC yerekanye abakinnyi 4 yaguze bashya izifashisha mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

muri abo bakinnyi barimo Yannick Bizimana wakiniraga Rayon Sports ndetse akaba yari asigaje umwaka umwe muri iyi kipe.

Nyuma yo kwerekanwa mu ikipe ya APR FC, Yannick Bizimana akaba yaratangaje ko impamvu avuye muri Rayon Sports ari uko n'ubundi yari afite intego yo gukinira APR FC.

Yagize ati"impamvu mvuye muri Rayon Sports, ndumva hano mu Rwanda hari amakipe abiri tuba dufite intego zo gukinira kuko ari yo makipe makuru hano mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, kuba mvuye muri Rayon Sports nkajya muri APR FC ni byiza binyereka kandi ko ngomba gukora cyane nkaba najya n'ahandi."

Avuga ko kwinjira muri APR FC ari ibintu yakiriye neza kuko ari inzozi yahoranye nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru.

Yagize ati"nabyakiriye neza cyane, nakubwiye ko ari inzozi umuntu aba afite zo gukinira aya makipe abiri, rero iyo uvuye muri imwe ukajya mu y'indi biba ari ibintu byiza cyane."

Yannick Bizimana yerekaniwe hamwe na Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Diuedonne bavuye muri AS Muhanga.

Bizimana Yannick (ubunaza iburyo) avuga ko gukinira APR FC na Rayon Sports ari inzozi za buri mukinnyi


source http://isimbi.rw/siporo/yannick-bizimana-yavuze-impamvu-yatandukanye-na-rayon-sports
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)