Frère Julio Parada wahanze igishushanyo kiri ku makayi ya 'Nkunda Amahoro' yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakayi azwi nka ‘Nkunda Amahoro' ariho iki gishushanyo cy'umwana w'umuhungu urimo guseka yamamaye cyane muri za 2000.

Iki gishushanyo cyagaragaye ku makayi yakorwaga na Imprimerie Scolaire.

Iki gishushanyo cy'uyu mwana cyahanzwe n'umunyabugeni wo ku rwego rwo hejuru Frère Julio Parada warambitse ibiganza ku bishushanyo bikomeye biri mu bihugu yagiye akoreramo.

Frère Julio Parada ni uwihaye Imana wo mu muryango w'aba Frères des Ecoles Chétiennes (De La Salle Brothers), akomoka mu gihugu cya Columbia, aho yaboneye izuba ku wa 19 Mata 1938.

Frère Jean Bosco Bigirimana wabanaga na Frère Julio Parada muri uyu muryango yahamije aya makuru y'urupfu rwa Frère Julio Parada.

Yavuze ko yitabye Imana ku wa kane w'iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2020 ko hatarangazwa itariki yo kumusezeraho bwa nyuma.
Frère Julio Parada yitabye Imana azize uburwayi

Frère Jean Bosco yavuze ko Frère Julio Parada yazize uburwayi butunguranye bwaba bufitanye isano na AVC (Accident vasculaire cerebral).

Frère Julio Parada yahanze ibishushanyo bitandukanye byiza birimo n'ibyo yakoreye mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire, aho yakoreye igihe kirekire nyuma yo kuva mu Rwanda.

Frère Julio Parada yayoboye ikigo cya Groupe Scolaire de La Salle kugeza mu 1994. Amakayi yamamaye nka 'Nkunda Amahoro' mu myaka ya za 2000



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Frere-Julio-Parada-wahanze-igishushanyo-kiri-ku-makayi-ya-Nkunda-Amahoro-yitabye-Imana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)