Abateguye ubu bukangurambaga bukorerwa ku rubuga rwa ‘Go Fund Me' barimo Peter Mutabaruka, Patrick Habamenshi ndetse n'uwitwa Chaste Isabane.
Ubu bukangurambaga bwo gushakira inkunga Karasira bwatangiye nyuma gato y'uko Karasira yirukanwa aho kuri ubu hamaze gukusanywa agera kuri £6,488, ni ukuvuga asaga 8,209,590 mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda.
Karasira Aimable yari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.
Ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n'amategeko agenga abakozi ba Leta.
Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n'inzego za Leta muri rusange.
Yashinjwaga n'amakosa y'imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n'ibindi.
Nyuma y'umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y'u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.
Karasira wavukiye mu ntara y'amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.
Yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n'Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hamaze-gukusanywa-asaga-miliyoni-8-3Frw-yo-gufasha-Aimable-Karasira