N'ubwo bivugwa ko umuhanzi w'icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz ari hafi gukora ubukwe, umunyamideli banabyaranye, Hamisa Mobetto yavuze ko nta kibazo abona kuba yaba atwitiye Diamond undi mwana.
Mu minsi ishize ni bwo kuri Instagram hakwirakwiye inkuru y'uko Mobetto yaba atwitiye Diamond ndetse inda ikaba iri mu mezi atatu, akaba yaba ari umwana wa 2 yaba agiye kumubyarira akaba umwana wa 5 wa Diamond.
Aganira na Global Publishers, Mobetto ubwo yari ababijwe kuri iki kibazo yavuze ko nta shyano ryaba ryaguye mu gihe yaba atwitiye Diamond kuko n'ubundi ari umuntu baziranye.
Yagize ati“izo nkuru nanjye nazibonye, ese kubyarana na Diamond ni igitangaza ku buryo abantu byabavugishije bigeze aha? Njye nta kibazo mbibonamo kubanamubyarira undi mwana.”
Mobetto avuze ibi mu gihe asanzwe afitanye umwana w'umuhungu na Diamond witwa Dylan, akaba yiyongera kuri 2 yabyaranye na Zari ndetse n'uwo aherutse kubyarana na Tanasha.
Diamond Platnumz aherutse gutangaza ko nyuma yo gutandukana na Tanasha yamaze kubona undi mukunzi ndetse yitegura ubukwe mu gihe cya vuba.
source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-yavuze-ku-byo-kuba-yaba-agiye-kubyarira-diamond-umwana-wa-5