ARAM KU MUGORE URI MU MIHANGO NO MU BISANZA:
Ibi bintu bikurikira ntago umugore uri mu mihango no mu bisanza yemerewe kubikora kuko ni haramu kuri we:
- Gukora ibadat isaba kuba afite wudhu, ghusulu cyangwa tayammamu (urugero:isengesho)
- Kubonana n’umugabo.
- Gukora ibikorwa bibujijwe (biri haramu) gukorwa ku muntu ufite ijanaba aribyo:
1. Gushyira ikintu mu musigiti.
2. Gusoma ayat za Qoran zisaba gukora sidjida y’itegeko.
3. Kujya mu musigiti w’intumwa no muri masidjidal-Haram.
4. Guhagarara mu musigiti no muri haram z’abayimamu baziranenge. Ariko kuba yaca mu muryango w’umusigiti ugasohokera mu wundi ntacyo bitwaye
Umugore uri mu mihango ashobora kujya muri husseiniyat nubwo haba habereyemo ibyicaro (nko mukwezi kwa muharamu,…) ashobora kandi kujya mu irimbi ahashyinguye abaslamu.
The post IBIKORWA BIZIRIRIJWE KU MUGORE URI MU MIHANGO NO MU BISANZA: appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/ibikorwa-biziririjwe-ku-mugore-uri-mu-mihango-no-mu-bisanza/